Ni igitaramo cya mbere cya Emmy Vox cyiswe “amateka” cyabereye muri Camp Kagali mu ijoro rya tariki 1 Nzeri 2023, cyari kiyobowe n’umukinnyi wa sinema Bahavu Jeanette n’umugabo we Fleury Legend.
Kuva ku ndirimbo zaririmbwe kugeza ku ijambo ry’Imana ryatambukijwe muri iki gitaramo, byose byari byiganjemo ubutumwa bugaruka ku bitangaza Imana ikora.
Prophet Ernest Nyirindekwe wabwirije muri iki gitaramo yagarutse ku butumwa bwanditse muri Yesaya 14:24, ahanditse hati “Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati ‘Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba’.”
Uyu mubwirizabutumwa yanagarutse ku magambo yanditse muri Yeremiya 1:5 hagira hati “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
Umubyeyi wa Emmy Vox yashimiwe ku butwari yagize
Ubwo iki gitaramo cyari kigeze ku musozo Emmy Vox yahamagaye umubyeyi we mu rwego rwo kumushimira , abitabiriye igitaramo nabo bahagurukira hejuru bavuga ko ari intwari.
Emmy Vox yavuze ko umubyeyi we yamubereye intwari amutoza gusenga akabikurana kugeza uyu munsi.
Ati “Uyu mubyeyi mubona yambereye intwari. Yarandeze arankuza abifashijwemo n’Uwiteka, antoza gusenga. Nterwa ishema no kuba mufite. Rimwe na rimwe mbura amagambo nabivugamo.”
Uyu muhanzi umaze imyaka itatu muri muzika yaririmbanye n’umubyeyi we indirimbo yise “Amateka" iri mu zakoze benshi ku mutima.
Uyu mubyeyi na we yagize icyo avuga muri iki gitaramo agaruka ku rugendo banyuzemo mu myaka irenga 24 ishize.
Ati “Nshima Imana kuba uyu munsi tuwugezeho. Twari tuwutegerezanyije amatsiko kuko twarawusengeye. Narasenze uko nshoboye mbwira Imana nti ‘uyu munsi ugaragare.”
Uyu mubyeyi yakomeje ku mateka banyuzemo avuga ko byose biba mu mugambi w’Imana.
Ati “Amateka yo murayazi, mwagiye muyumva mu biganiro bitandukanye, ni ibintu byinshi byatubayeho bibi cyane byashakaga ubuzima bwacu.”
Inkuru ya Emmy Vox iri muzakoze benshi ku mutima bitewe n’ubuzima yanyuzemo kugeza uyu munsi amuritse album ye ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda.
Amafoto : Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!