Uyu muramyi uri kwigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda n’u Burundi, agiye gusohora iyi album igizwe n’indirimbo 8, mu gitaramo yayitiriye giteganyijwe tariki 18 Gashyantare 2024.
Christophe uzwi mu ndirimbo ‘Urahambaye’ yabwiye IGIHE ko yise iyi album ‘Ica Inzira’ kuko ariyo ndirimbo ya mbere, Imana yamuhaye nyuma yo kumukura mu kibazo cyashobora kumwambura ubuzima.
Yagize ati “Ni indirimbo ya mbere Imana yampaye, nari mu kibazo nta nzira mbona imbere yanjye, kidashobora gukemurwa n’amafaranga nari nkeneye Imana gusa, cyari ikibazo ubona gishobora no ku kwica.”
Uyu musore umaze imyaka irenga itanu mu muziki wo kuramya no guhimbaza, yakomeje avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira igitaramo agiye kumurikiramo iyi album.
Yavuze ko uretse kwifashisha abahanzi barimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti na Jean Christian Irimbere, yateguye impano zitari amagambo yageneye buri muntu wese, uzitabira iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church.
Christophe wigiye kuramya mu rusengero rwa Apôtre Appollinaire Habonimana, yavuze ko azifashisha indirimbo umunani ziri kuri iyi album ya mbere, ndetse n’izo yakoze mu myaka ishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!