00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yateguje igitaramo gikomeye muri BK Arena

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 October 2023 saa 08:45
Yasuwe :

Chorale de Kigali igiye gutaramira mu nyubako ya BK Arena mu gitaramo ngaruka mwaka "Christmas Carols Concert” cyinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Iyi korali izaba yizihiza imyaka 10 imaze itegura ibi bitaramo, icy’uyu mwaka giteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2023, kikazabera muri BK Arena, inyubako yakira abasaga ibihumbi 10 bicaye batekanye.

Ibi bitaramo bya "Christmas Carols Concert" byatangiye gutegurwa mu 2013 n’iyi korali ifite amateka muri Kiliziya Gatolika.

Buri mwaka usanga Chorale de Kigali yakoze iyo bwabaga igategura iki gitaramo mu mwihariko n’udushya tugamije kugera ku nyota y’abakunzi bayo.

Ubwo iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya cyenda mu 2022 cyabereye muri igali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Iyi Korali yashinzwe mu 1966 n’abakirisitu Gatolika b’abagabo barimo Saulve Iyamuremye, Muswayire Paulin wari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Mbarushimana Leon, Gabriel Gatera, Karangwa Claver wakoraga kuri Radio Rwanda n’abandi bari bavuye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika cyane cyane Iseminari. Ibarizwa kuri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michel).

Bwa mbere Chorale de Kigali igiye gutaramira muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .