Iki giterane ngarukamwaka kigiye kubera i Rubavu ku nshuro ya gatatu giteganyijwe ku wa 17-23 Ukuboza 2018.
Korali Bethlehem izafatanya n’abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Papi Clever, Simon Kabera n’umukirigitananga Munyakazi Deo. Cyanatumiwemo Korali Sayuni yo muri ADEPR Cyahafi, itsinda ryo kuramya rya Citamu Nakuru n’andi makorali yo muri ADEPR Paruwasi ya Gisenyi.
Pasiteri Munongo Stephano ukomoka muri RDC ni we uzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane gifite intego iri muri 1 Samweli 7.12 havuga ko “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”
Umuyobozi wa Korali Bethlehem, Muhire Innocent, yatangarije IGIHE ko iki giterane cyagize umumaro wo guhembura abantu mu by’umwuka no kubahindurira ubuzima.
Yagize ati “Mu gihe tumaze dukora ivugabutumwa rinyuze mu biterane mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana abantu bahindukiriye Imana. Twakoze ibikorwa byo gufasha abatishoboye nko gusura abarwayi kwa muganga, abagororwa no kuremera abatishoboye tuboroza amatungo magufi n’amaremare kandi yarorotse.”
Mu 2018, abanyamuryango ba Korali Bethlehem bazasura abagororwa b’abagore n’abana muri Gereza ya Musanze n’abarwariye mu Bitaro bya Gisenyi.
Yavuze ko “Mu bikorwa tuzakora harimo kuremera abatishoboye no kubishyurira mituweli, tuzanasura abagororwa. Ibyo tuzakora byose bifite agaciro k’arenga 4 500 000 Frw. ”
Iki giterane kizabera ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi aho kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu kizajya giteganyijwe saa 16:30-20:30. Ku wa Gatandatu ni saa 14:00-20:00 mu gihe kizasozwa ku wa 23 Ukuboza 2018 mu gitaramo cy’imbaturamugabo giteganyijwe kuva saa 9:00-18:00.
Korali Bethlehem yabonye izuba mu 1965, icyo gihe yitwaga iy’Urubyiruko. Yatangijwe n’abaririmbyi bane, ubu ibarizwamo abarenga 90. Ifite album esheshatu z’indirimbo z’amajwi n’izindi z’amashusho.
Yakoze ivugabutumwa mu nsengero n’ibiterane byagutse, muri za gereza mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya.
Reba hano indirimbo ya Korali Bethlehem yitwa “Hari ibanga ku bakijijwe”



















TANGA IGITEKEREZO