Aba baririmbyi batandatu bavuye mu ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Huye ku wa 27 Mata 2023 batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umunyamakuru Mike Karangwa, umuririmbyi Nelson Mucyo n’umunyamakuru Irakoze Promesse.
Abakomeje bose batuye mu Karere ka Huye barimo Semuhungu Gentil , Abayisenga Jean De la Croix, Nshimiyimana Caliste, Niyigena Elyse ,Fils Masengesho na Umuhoza Aimée.
Umuhoza Aimée yatangarije IGIHE ko yishimiye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, yizeza abakunzi b’umuziki wa gospel ko naramuka atsinze ibihembo azahabwa bizamufasha gushyira mu bikorwa inzozi zo gukora uyu muziki uhimbaza Imana ushamikiye kuri gakondo.
Ati “Nishimiye cyane kuba nabashije kwinjira mu cyiciro gikurikiyeho, Imana nimfasha gatsinda, nzakoresha ibihembo nzahabwa mu gushyira mu ngiro inzozi mfite zo gukora umuziki wo kuramya Imana uri muri gakondo nyarwanda.”
Aba banyempano bahagarariye Intara y’Amajyepfo muri rusange, biyongereye ku bandi 23 barimo barindwi bakomereje mu Karere ka Rusizi , icumi b’i Rubavu na batandatu bavuye i Musanze.
Nyuma ya Huye, iri rushanwa rizakomereza mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 4 Gicurasi 2024.
Iri rushanwa riri kuzenguruka igihugu, abazatoranywa muri buri Karere bazahurizwa muri ’Pre- Selection’ izatanga abanyempano 10 bajya mu mwiherero uzabera i Kigali.
Hazakurikiraho icyiciro cya nyuma kizabera i Kigali kizatanga batatu bahabwa ibihembo birimo miliyoni 3Frw zizahabwa uzaba yabaye uwa mbere , miliyoni 2Frw ku uzaba uwa kabiri na miliyoni 1Frw izabwa uwa gatatu.
Aba batatu usibye guhabwa igihembo cy’amafaranga, bagomba gukorerwa indirimbo imwe kuri buri umwe bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.
Amafoto : Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!