00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Mu rwego rw’ivugabutumwa Korali Rehoboth yatanze ihene 20

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 20 August 2012 saa 03:55
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2012, saa cyenda z’amanwa nibwo Rehoboth Ministries yameneyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yahaye imiryango 54 y’Abarokotse Jenoside yakorewre Abatutsi mu Murenge wa Nyamirambo, ihene 20 mu rwego rw’ivuagabutuma n’igikorwa cy’urukundo.
Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamirambo aho bita i Mageragere, cyaranzwe n’indirimbo zitandukanye za Korali Rehoboth, ndetse n’ijambo ry’Imana, iyi miryango 54 y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ikaba (…)

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2012, saa cyenda z’amanwa nibwo Rehoboth Ministries yameneyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yahaye imiryango 54 y’Abarokotse Jenoside yakorewre Abatutsi mu Murenge wa Nyamirambo, ihene 20 mu rwego rw’ivuagabutuma n’igikorwa cy’urukundo.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamirambo aho bita i Mageragere, cyaranzwe n’indirimbo zitandukanye za Korali Rehoboth, ndetse n’ijambo ry’Imana, iyi miryango 54 y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ikaba yarahawe ihene 20 zo kubafasha mu buzima busanzwe.

Ihene 20 zahawe imiryango y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Alexis Nkurunziza, yatangaje ko bishimiye icyo gikorwa cyakorewe mu Mudugudu wa Kiberinka, cyo gufasha kwiteza imbere iyi miryango babaha amatungo magufi, iyi gahunda ikaba ije yiyongera ku zindi gahunda zatangiye mu gihe cyo kwibuka mu gukomeza gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo badaheranwa n’agahinda ahubwo bakomeze bizere ko hari abakibazirikana kandi bari kumwe nabo mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Rehoboth Ministries, Douglas yasonanuye ko iki gikorwa kiri mu bikorwa basanzwe bakora byo gufasha abatishoboye, kuko bizera ko uretse Ijambo ry’Imana n’indirimbo baririmba, ari na byiza gufasha abatishoboye mu buryo bufatika biri, bakiteza imbere no mu mibereho ya buri munsi.

Rehoboth yaboneyeho n'umwanya wo guhimbaza Imana

Douglas yongeyeho ko bazakomeza gukora ibikorwa nk’ibi, bagafata kuri bumwe mu butunzi bufatika bafite bagasura abarwayi, imfubyi, abapfakazi n’abandi bose batishoboye bakabafasha biretse kubabwira ijambo ry’Imana cyangwa kuririmba byonyine.

Mugiraneza Moise umwe mu bahawe aya matungo magufi yashimye Korali Rehoboth igikorwa cyo kubafasha babakoreye, avuga ko bibahumuriza kandi bikabereka ko batari bonyine hari abantu babazirikana ndetse n’izi hene zikazabafasha kuzamura imibereyo yabo ya buri munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages