00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ijambo ry’Imana ribuza kwiganyira

Yanditswe na

Umurerwa Emma -Marie

Kuya 2 July 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Kwiganyira ni ikintu kiba muri kamere ya muntu, bitewe ahanini nuko umuntu ahorana kwifuza muri we. Ariko ijambo ry’Imana ritubuza kwiganyira.
Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti : « Tuzarya iki ? », cyangwa muti : « Tuzanywa iki ? », ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki ? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? Ni murebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru (…)

Kwiganyira ni ikintu kiba muri kamere ya muntu, bitewe ahanini nuko umuntu ahorana kwifuza muri we. Ariko ijambo ry’Imana ritubuza kwiganyira.

Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti : « Tuzarya iki ? », cyangwa muti : « Tuzanywa iki ? », ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki ? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? Ni murebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo (Matayo 6 :25-26).

Aya magambo Yesu/Yezu yayavuze ashaka kwigisha ko abantu bakwiye kwiganyira, kuko ibyo dukeneye byose, Imana nayo iba izi ko tubikeneye, ikareba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha, kuko burya ibyo dushaka byose siko biba bidufitiye umumaro.

Ese wowe niba uri umubyeyi, umwana wawe icyo agusabye cyose niko ukimuha ? ndumva abenshi bansubiza oya, niko no ku Mana bimeze ireba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha.

Kandi burya dukomeje no kwiganyira ntacyo twabasha kwiyungura tudafashijwe n’Imana (Matayo 6 :27)

Nuko ntimukiganyire mugira muti : « Tuzambara iki ? » , cyangwa muti : « Tuzarya iki ?, tuzanwa iki ?, kuko ibyo byose ibapagani babishaka, kandi So wo mw’ijuru azi ko mubikwiriye (Matayo 6 :31).

Icyo ijambo ry’Imana ridusaba ni uko twashaka umwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, hanyuma ibindi byose tukazabyongererwa( Matayo6 :33).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages