00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wubakitse mu mboni za Apôtre Mignone

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 July 2023 saa 07:35
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minsitries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Noble Family Church , Apôtre Alice Mignone Kabera, yavuze ko umugore uzi Imana, ufite ubushobozi bwo gutunga umuryango cyangwa kugira uruhare mu rugo rwe ari we afata nk’uwubakitse.

Apôtre Mignone, ni umwe mu bagore b’icyitegererezo kuri bamwe, abinyuze mu bikorwa byo guhuza ivugabutumwa no guharanira ukwigira n’iterambere ry’umugore n’umukobwa by’umwihariko.

Apôtre Mignone avuga ko mubyo bakora nka Women Foundation Ministries harimo kubaka umugore bahereye ku mwuka, mu marangamutima ye ndetse no mu bushobozi muri rusange.

Ati “Twemera ko umuntu iyo anezerewe, yishimye cyangwa amaze gusobanukirwa agira umusaruro urenze uwo yari asanganywe.”

Yavuze ko umugore wubakitse cyangwa uwiyubatse muri rusange ari uwamaze kwisobanukirwa, akaba azi icyo Imana yamuremeye.

Ati “Umugore wubakitse ni uzi icyo Imana yamuremeye, uzi intego y’Imana ku buzima bwe. Muby’ukuri n’ubwo umuntu yatera imbere agakora ibintu byose ariko hari benshi bateye imbere ariko barimo kwisenya bitewe n’ubuzima barimo. Kumenya Imana ni ikintu gikomeye kuko Bibiliya ivuga ngo kuva mu byaha niko kujijuka.”

Apôtre Mignone yavuze kandi ko byose bigomba kujyana no kuba uwo mugore atunze, afite ubushobozi mu bijyanye n’imitungo.

Ati “Nanone ni umugore ushobora gutunga umuryango we, ushobora kugira uruhare mu rugo rwe, umugore ushobora no kubaka igihugu cye.”

Uwubatse umugore aba yubatse umuryango

Apôtre Mignone abinyujije muri Women Foundation Ministries ategura ibiterane ngarukamwaka byiswe ‘All Women Together’ bishatse kuvuga ngo ‘abagore twese hamwe’.

Intego y’ibyo biterane ni ukubaka umuryango hashingiwe ku mugore, akava mu gutsikamirwa akaba umutsinzi.

Ati “Twemera ko umugore yubakitse, umuryango uba wubakitse. Hari igihe twumva gutsikamirwa, ukumva ni ijambo riremereye cyane. Ese koko abantu bajya batsikamirwa?”

“Hari igihe umuntu atsikamirwa no kuba ataragize amahirwe yo kwiga cyangwa ibindi byagiye bimutsikamira n’icyaha burya kiratsikamira.”

Yavuze ko muri rusange iyo umugore asenyutse n’umuryango usenyuka, bityo haba hakwiye imbaraga nyinshi mu guharanira ko atera imbere.

Binyuze muri ibi biterane bya ‘All Women Together’ hari abagore babashije kwigishwa uburenganzira bwabo, basobanurirwa uko bashobora kubaka imiryango yabo, ku buryo hari n’abari baratandukanye n’abagabo babo nyuma bakongera gusubirana.

Apôtre Alice Mignone Kabera yavuze ko uwubatse umugore aba yubatse umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .