Ibyo byarabaye mu 2000, abantu babuze amahwemo batangira gusenga ubudatuza, bategura amasengesho yihariye, abandi biyiriza iminsi myinshi. Ikibabaje ni uko hari abatanze imitungo yabo irimo amasambu, nyuma batungurwa no kubona imperuka bari bategereje itabaye.
Abo bahanuzi bavuga ibi birengagije ko muri Matayo 25:13 handitse ko nta muntu uzamenya umunsi n’isaha Isi izarimbukira, bakirengagiza kandi ko mu “2 Abatesakoniki 3:10” handitse ko udakora adakwiye kurya.
Hamwe n’ibindi bibazo byinshi bishobora kudindiza ibitekerezo by’Abanyarwanda, bigahungabanya ituze, bikabiba amacakubiri cyangwa urwango, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwarabyitegereje, rubona ko bidakwiye gukomeza kuko ntacyo bishobora kubafasha mu iterambere ryabo.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 20 Kamena 2025, RGB yamuritse imirongo ngenderwaho ku ivugabutumwa ryuzuzanya n’indangagaciro nyarwanda, isobanura uko Abanyarwanda bakwiye kugezwaho ivugabutumwa, ntibibangamire uburyo bw’imibereho yabo.
Iyi mirongo igaragaza ko ibikorwa by’ivugatumwa bikwiye gushingira ku ihame ry’ukwishyira ukizana mu by’iyobokamana, guteza imbere ubumwe bw’igihugu n’imibanire myiza y’Abanyarwanda, kubazwa no kwirengera inshingano ku butumwa butangwa n’ingaruka zabwo ndetse no kubaha indangagaciro z’Abanyarwanda mu butumwa no mu migirire.
Ku rutonde rw’ibibujijwe mu bikorwa by’ivugabutumwa harimo gutanga inyigisho z’amacakubiri, zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose, kubangamira ubumwe n’amahoro no gushishikariza cyangwa kwitabira ibikorwa by’urugomo.
Uru rwego rugaragaza ko abavugabutumwa bagomba guhugurwa ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo, ku ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro z’igihugu, ku ndangagaciro z’imiyoborere zirimo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kudaheza ndetse no ku yandi mahugurwa yerekeye kuri gahunda z’igihugu n’iterambere ry’imibereho myiza.
RGB igaragaza ko nta muvugabutumwa ukwiye gutesha agaciro umuco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa amahame yo kubahana, no gutesha agaciro abantu nko kudaha agaciro abayoboke, kandi ko nta we ukwiye kugaragaza imyitwarire itari iya kinyamwuga mu gihe cy’ivugabutumwa ku buryo byagera aho afatwa nk’ikigirwamana cyangwa se agahabwa inyito zidahura n’iziteganywa n’amategeko shingiro agenga amadini n’amatorero.
Ntabwo abavugabutumwa bemerewe gutanga inyigisho zitari ukuri, ubuhanuzi bwo kurangiza Isi (imperuka) cyangwa se gukora ibitangaza bishingiye ku kinyoma ndetse no gukusanya amafaranga binyuze mu buryo bwo kubeshya cyangwa se gukandamiza abayoboke.
Ku bitangaza ndetse no kubeshya abayoboke, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Félicien, yatunze urutoki abavugabutumwa bagaragaza ko uramutse utanze amafaranga, wabona Visa yo gutura mu bihugu nka Amerika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr. Usengumukiza yagize ati "Ibwiriza riravuga riti ’Ntidushaka umuvugabutumwa wizeza abantu ibitangaza’."
Abavuga butumwa babujijwe gutegura ibikorwa by’iyobokamana batabanje kwita ku ituze n’umutekano w’aho bibera n’ababyitabira. Mu gihe bateganya kubikorera ahantu rusange nko mu bibuga, basabwa kubisabira uruhushya mu buyobozi bw’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.


Ifoto iri hejuru yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!