00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanuzi burindwi bwa Apôtre Gitwaza ku mwaka wa 2025

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 January 2025 saa 05:30
Yasuwe :

Mu masaha make yo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024, rishyira ku wa 1 Mutarama 2025, mu bice bitandukanye by’igihugu benshi bahitamo kujya mu nsengero kuhasoreza umwaka no kuhatangirira undi, bashimira Imana yabanye na bo banayiragiza ibihe biri imbere.

Uko ni na ko byagenze muri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, aho abakristo benshi bari bitabiriye igitaramo cyo gushima Imana.

Urusengero rusanzwe rukoreshwa rwaruzuye bisaba ko abantu bicara hanze. Ahagana Saa Mbili z’umugoroba imiryango yari yamaze gufungwa kubera ubwinshi bw’abakristo.

Ni igitaramo cyabaye Umushumba w’Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, atari mu Rwanda kuko yari ari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi ariko ntibyabujije abakristo gutarama baririmba iz’amashimwe, imbaraga n’umurava bigaragarira buri wese. Igitaramo cyasojwe Saa Kumi n’imwe za mu Gitondo ku wa 1 Mutarama 2025.

Abakristo babaye benshi biba ngombwa ko bamwe bicara hanze
Saa Mbili z'umugoroba imiryango yari yafunzwe kubera ubwitabire bw'abakristo bwari buri hejuru

Umwaka wo kurenga imbibi…

Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre igene izina ryihariye ryawo. 2025 Abanyarwanda binjiyemo bawise umwaka wo kurenga imbibi, bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe ukagera aheza kurushaho.

Aba bakristo binjiye mu mwaka mushya bagishima, ahagana Saa Sita n’igice [nyuma y’iminota 30 mu 2025], Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, atanga ubuhanuzi bwe bushingiye ku ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 54: 2-3.

Hagira hati “Agura ikibanza cy’ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zose zigireyo. Ntugarukire hafi, wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe. Kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso, urubyaro rwawe ruzahindura amahanga kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.”

Apôtre Gitwaza yagaragaje ubuhanuzi burindwi buri muri iri Jambo ry’Imana yari amaze gusoma.

-Kwaguka mu butunzi

Apôtre Gitwaza yavuze ko niba abantu bari bafite ahantu hato cyane, bagure cyangwa niba bari bafite ibintu bike bakomeze gutekereza ku kugira byinshi.

Ati “Iki ni igihe cyo kwagura, kuva muri kimwe tujya muri byinshi. Kuva mu busa tujya muri kimwe, kuva hasi tujya hejuru. Ufite ikibanza kimwe gira bibiri, ufite igito? Gira ikinini.”

-Kugera kure harenze aho wageraga

Yagaragaje kandi ko abantu bakwiye kurega inyegamo zo mu mazu zabo zikegerayo kuko Imana isaba abantu kugera kure aho batageraga cyangwa batatekerezaga.

Ati “Wowe uratekereza ngo ariko ko n’aha hangoye, Oya! Have naho ugere kure.”

-Ntugarukire hafi

Irindi Jambo yakomojeho ni irishimangira ko umuntu adafite kugarukira hafi ahubwo akwiye kwaguka, bisobanuye ko hari imbibi zigomba gukurwaho.

Ati “Imigozi y’ihema ryawe ugomba kuyigira miremire. Ubusabane bwawe ntibugomba kugera ku bantu babiri gusa, bugomba kugera ku bantu 100. Ntugomba kugira inshuti z’aho iwanyu gusa, agura no hakurya y’imbibi z’iwanyu. Ntugomba gukorera ubucuruzi bwawe aho gusa, ahubwo agura ugere hakurya kure y’iwanyu. Uko niko kungura imigozi yawe ikaba miremire.”

-Gushinga imizi

Apôtre Gitwaza yagaragaje ko kandi abakristo bagomba gushinga imambo, bagakora ibintu bizaramba kandi bifite icyerekezo.

Ati “Ikintu cyose uzakora ugomba kureba ko gifite uburambe, ntugakore ikintu kitazaramba. Reba niba ibintu byose uri gukora ejo bizakomeza, ni ko gushimangira imambo, ibintu byose ukora bigomba kuba bifite urutare rukomeye, bifite inararibonye, ibyo ni byo bizaramba.”

-Kwagukira impande zose

Icya gatanu yasabye abakristo ni ukurambura ujya iburyo n’ibumoso, bakareba impande n’impande kuko Imana yakuyeho imbibi n’ibigoye byashoboraga kwitambika mu nzira.

Ati “Reba iburyo urebe ibumoso, aho ugana hose Imana irahaguhaye. Uyu ni umwaka Imana ikuyeho imbibi. Ibintu byose byaguhagararaga mu nzira Imana ibikuyeho.”

-Umurage w’Imana

Mu ijyambo ry’Imana yasomye, hari igice kivuga ko ‘Urubyaro rwawe ruzahindura amahanga.’

Apôtre Gitwaza yavuze ko Imana itanze umurage ko ibyo abantu bazakora bitazagarukira ku babikoze gusa, ahubwo bizaba uruhererekane ku biragano n’abazabakomokaho.

Ati “Ibyo uzakora ntibizabura abazabikomerezaho. Urubyaro rwawe ruzahindura amahanga, bazavuga byumvikane. Imana irabiguhaye.”

-Isezerano ry’Imana ryo guhembura

Ijambo ry’Imana ryagize riti “urubyaro rwawe ruzahindura amahanga kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.”

Apôtre Gitwaza yagaragaje kandi ko Imana yatanze isezerano ryo kuzagarura abavuye mu masezerano, ndetse abataye inzira y’umusaraba bagarurwe.

Yavuze ko ibi ari ibyo Imana yasezeranyije abakristo bose mu 2025, ariko hari n’ibyo ibasaba birimo kuzamura imitekerereze ku rwego rwo hejuru, kuzamura kwizera, kureba kure hakurya y’imbibi no kumvira ijambo rya Kristo n’amahame ya bibiliya.

Yagaragaje kandi ko Imana yasabye abakristo kwitegura guhura n’ibibazo bizababera imbarutso ibasunikira mu byo bagenewe.

Ati “Ikindi Imana igusaba ni ugutegereza Uwiteka, tugomba kwiga kumutegereza, bitabaye none byaba ejo cyangwa ejo bundi. N’umutegereza uzazamuka ugana mu bihambaye.”

Uyu ni umugoroba benshi bafata nk'umwanya wihariye wo kuba imbere y'Imana
Abakristo bo kuri Zion Temple Celebration Centre i Kigali bari bari hanze, bakurikiraniraga kuri ecran yari yabashyiriweho
Mu buryo bunyuranye, buri wese agaragariza Uwiteka amashimwe afite
Umwe mu ba kristo basengera muri Zion Temple Celebration Centre i Kigali bari baje mu gitaramo cyo gushima Imana
Amahitamo ya benshi mu ijoro ribinjiza mu mwaka mushya ni ukuba hamwe n'Imana
Haririmbwe indirimbo z'ishimwe ku Mana yarinze benshi mu 2024
Imbere muri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, hari hakubise huzuye
Benshi byabarengaga bagafata umwanya bagaca bugufi bagashima Rurema
Buri wese yibukaga ibyo Imana yamukoreye mu 2024, yayishimaga
Nubwo bari bari hanze, akanyamuneza kari kose
Indirimbo zinjizaga abantu mu mwuka zaririmbwe ku bwinshi
Indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana zaririmbwe
Muri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, uyu mwaka wiswe uwo kurenga imbibi

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .