00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twakijijwe ku bw’ubuntu ku bwo kwizera

Yanditswe na

Umurerwa Emma Marie

Kuya 25 May 2013 saa 03:06
Yasuwe :

Ijambo ry’Imana tugezwaho n’umuvugabutumwa Gato Christophe rivuga ko, Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite(1Yohana 5:11-12).Ubwo bugingo twabuhawe ku bw’ubuntu ntacyo dutanze.
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera ntibyavuye kuri mwe, ahubwo n’impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira (Abefeso 2 :8-9 )
Kandi uko guhamya ni uku, ni (…)

Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo (1 Yohana 5:11-12 11).
Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite uwo Mwana w’Imana nta bugingo afite (1Yohana 5:12).
Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo, Yesu Kristo.
Uburyo bwo kugira ubugingo buhoraho ni ukugira Umwana w’Imana.

Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Yesu Kristo yadupfiraga.
Bibiliya ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana.
Mu yandi magambo, ibyaha byacu bidutandukanya n’Imana itunganye kandi izira inenge maze Imana ikagomba gucira urubanza umunyabyaha(Abaroma 5:8)
Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana(Abaroma 3:23)

Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva(Yesaya 59:2)

Ariko haracyari ibyiringiro, kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(Yohana 3:16)

Umuvugabutumwa Gato Christophe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages