Ni igitaramo yatumiwemo n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo mu Burundi, James Niyonkuru. Ni igiterane cyo kumurika umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 z’uyu muhanzi, yise ‘Senga’ kizaba tariki 16 Kanama 2025 i Bujumbura.
James Niyonkuru yabwiye IGIHE ko gutumira Theo Bosebabireba muri iki gitaramo cya ‘Senga Album Concert’, ari ibintu bidasanzwe kuri we, kuko ngo basanzwe ari inshuti ariko akaba amufata nk’umukozi w’Imana wasizwe amavuta.
Ati “Natekereje ku nshuti yanjye Theo Bosebabireba kugira ngo azaze twifatanye, abakunzi be bo mu Gihugu cy’u Burundi bazabashe kuzuzwamo imbaraga n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Ni umuvandimwe akaba inshuti kandi yarakoze kwemera kuzaza kwifatanya natwe dore ko njye n’abandi tumubonaho amavuta y’Imana ndetse no kuba umuntu udasanzwe.”
Iki gitaramo kandi kizaririmbwamo n’abandi bahanzi bazwi mu Burundi barimo Basile Ndihokubwayo wamenyekanye kubera indirimbo yise ‘Chance za nyuma’, ‘Haracari Ivyiringiro’ n’izindi ndetse n’uwitwa Daniel uzwi mu yitwa ‘Coze’.
James Niyonkuru watumiye Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana harimo ‘Ntutinye’, ‘Inzira Zanjye’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!