00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Texas igiye gutoza urubyiruko umuco wo kwiga Bibiliya

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 1 June 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Bimwe mu byo ababyeyi bashishikarizwa kumenyereza abana babo harimo kubigisha gukunda gusoma ibitabo bitandukanye byifashishwa mu kuzamura ubumenyi bw’umwana ari nako umubyeyi aha umwana uburere butandukanye, amwigisha uko yakwitwara yaba ari kumwe na bagenzi be, ari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatandukanye, ndetse akagira umwanya wo kuganira na we.

Ku wa 29 Gicurasi 2024, muri Leta ya Texas hatangijwe gahunda yo kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza gusoma Bibiliya mu rwego rwo guhuza ibyo abanyeshuri biga mu mashuri n’ibyanditswe by’Iyobokamana.

Hashingiwe ku nkuru yo muri Bibiliya yo mu gitabo cya Esiteri, ivuga uburyo uyu mwamikazi yagejeje icyifuzo cye ku Mwami w’Abaperesi, amusaba gukiza ubwoko bw’Abayahudi hamwe n’inkuru ya Yesu Kristo igihe yasangiraga n’abagishwa.

Iyi gahunda ifite intego yo kwigisha abanyeshuri barenga miliyoni ebyiri mu mashuri abanza muri Texas. Ishyigikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abifuza gushimangira indangagaciro z’umuco wa gikristo mu rubyiruko.

Muri iyi gahunda, abanyeshuri bagenda bashyirwa mu byiciro by’uko bahabwa aya masomo ya Bibiliya ndetse bumwe mu buryo bigishwamo busanishwa n’amateka ya Amerika kugira ngo barusheho kubyumva.

Mu gusobanura impamvu abavugabutumwa bemerewe gukora nk’abajyanama b’amashuri muri iri tegeko ryashyizweho muri Texas, Mark Chancey, umwarimu w’Iyobokamana muri Kaminuza ya Southern Methodist iri Dallas, yagize ati ‘’Birumvikana ko ari ngombwa kwibanda kuri Bibiliya, kandi ko amabwiriza y’uburezi mu gihugu hose akenshi asaba ibyo.”

Iyi gahunda yaje ari igisubizo ku ishyaka ry’Aba-Republicain kuko hari haciyemo iminsi ine ryemeje gahunda isaba inteko ishinga amategeko n’inama y’uburezi ya Leta ya Texas kwemeza ko amasomo ya Bibiliya yashyirwa mu nteganyanyigisho y’amashuri.

Abahagarariye uburezi muri Texas bo ntibagize icyo batangaza kuri iyi gahunda nshya gusa bemeza ko intaganyanyigisho y’amasomo isanzweho ikubiyemo n’ibyo mu yindi myemerere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .