00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Ntagungira waragijwe Diyosezi ya Butare agiye kwimikwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 September 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, uteganyijwe mu ntangiriro za Ukwakira 2024.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 12 Kanama 2024.

Umuhango w’itangwa ry’Ubwepiskopi utegangijwe ku wa 5 Ukwakira 2024 mu gitambo cya Misa kuri Katedrali ya Butare yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Ubuhanga ‘The Cathedral Parish of Butare’.

Ubusanzwe witabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye haba muri Kiliziya ndetse no mu nzego bwite za Leta.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994.

Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.

Padiri Jean Bosco Ntagungira agiye guhabwa ubwepiskopi
Itangazo rya Diyosezi ya Butare rigaragaza umunsi umuhango w'itangwa ry'ubwepiskopi uzabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .