Inzara ishize i Betelehemu, barahaguruka ngo basubiriyeyo. Yinginga abakazana gusubira iwabo bakajya gushaka abandi bagabo. Uwitwa Orupa arabyemera ariko Rusi we akomeza kumunambaho, kugeza igihe atakimwingingira kumusiga! Hari ibiduca intege mu rugendo bishaka kudusubiza inyuma, byabona tumaramaje nyabyo bikatureka.
Bagezeyo bajya mu buzima bubi bwo guhumba. Bowazi wari umutunzi, amusanga mu murima, abaririza amakuru ya Rusi amenya ko yanze gusiga nyirabukwe. Ibyo byamuteye kumwemerera guhumba mu murima we nubwo yari umunyamahanga. Nyuma yaje no kumuhungura, abyara Obedi sekuruza wa Dawidi. Rusi amaramaza ntiyari azi ko azaba mu gisekuru cya Yesu.
Natwe abari abanyamahanga ku masezerano, twasize imiryango yacu na za kamere zacu, twemera gukurikira Yesu, nawe atubikiye ubugingo buhoraho. Imana ishimwe!
Abatubanjirije bahuraga n’ingorane zibasaba kumaramaza: bamwe bagatabwa mu rwobo rw’intare, abandi babata mu muriro. Ubu nta rwobo rw’intare cyangwa itanura ry’umuriro bigihari, ariko hari ibisa na byo, bidusaba kumaramaza no kwirinda, tukarobanura ibishimwa mu bigawa.
Ikoranabuhanga rikoreshejwe neza twakwamamaza ubutumwa bwiza ariko tutabaye maso ridutwara wa mwanya wacu wo kubana n’Imana, kuko usanga rishaka kwamamaza ubwami bwa Satani no kurangaza abantu cyane cyane mu mashusho y’urukozasoni. Urwo ni urwobo runini ruturi imbere, tutabaye maso twazarugwamo. Imana idufashe !
Daniyeli na bagenzi be b’abanyagano bagambiriye kutiyandurisha ibyo kurya by’I bwami, bituma Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mubyo bigishwaga no mu by’ubwenge. Yobu nawe yahuye n’ibimugerageza byinshi, ariko ntiyihakana Imana aravuga ngo naho yanyica nzapfa nkiyiringira. Nyuma yo kugeragezwa, akamaramariza kutayivaho, Imana yamushumbushije ibyo yabuze byose.
Habakuki nawe mu gihe gikomeye yarimo, yahamije ko naho inzabibu zitakwera imbuto, n’amashyo akabura mu birāro ntakizamubuza kwishimira Uwiteka Imana. Agambirira guhagarara hejuru y’umunara aba ariho arindira ngo yumve icyo Uwiteka amusubiza kubyo yamuganyiye.
Hari abandi batamaramaje bibakururira akaga. Samusoni ntiyahaye agaciro umuhamagaro we kandi yari umunaziri, ntiyumvira ababyeyi be abenguka Delira wari umunyamahangakazi, aranāamuka amena ibanga, abwira Delira ibyari ku mutima we avuga isōko y’imbaraga zamuheshaga kunesha abafilisitiya. Byamuviriyemo kunogorwamo amaso n’abanzi be.
Bakundwa, natwe twahawe agakiza ku butnu ntibyavuye ku mirimo yacu myiza, tugomba kukarinda no kumaramariza mu byo twizeye. Ku bihangana, nimukomere kandi mushikame rwose harimo inyungu nyinshi mu gihe cya none n’ikizaza. Imana ibahe umugisha!
Hari icyo wifuza kutubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected].
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries.



















TANGA IGITEKEREZO