Izi korali zombi zizahurira mu giterane ngaruka mwaka cy’ububyutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama, gisanzwe gitegurwa n’Itorero ADEPR Nyarugenge ururembo rwa Kigali .
Iki giterane kizasozwa ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Ezekiyeli 47:9 igira iti “Imbaraga zibeshaho’’.
Nzabonimana Réne uyobora korali Betania yagize ati “Abakunzi bacu nka korali zo hambere bazahembuka mu buryo bw’Ivugabutumwa bunyuze mu ndirimbo z’Imana ariko kandi cyane cyane bushingiye ku Ijambo ry’Imana .”
Yakomeje agira ati “Abazaba bitabiriye iki gitaramo kizaba ari igihe cyiza cyo kongera kubona imyitwarire y’abaririmbyi bo hambere ugereranyije n’iy’abaririmbyi b’iki gihe bakiri bato bakorera Imana.”
Mukandangizi Lea uyobora korali Hosiana, yashimangiye ko bitewe n’uko igiterane ubwacyo ari icy’ububyutse ari cyo gihe abantu bakwiye kongera kugira inyota yo kwakira Kristo .
Ati ’’ Guhuza korali Hosiana na Betania ni igisobanuro cy’ubutumwa Yesu yaduhaye mu isi. Igiterane tugiye guhuriramo kandi ni icy’ububyutse, aho abantu bakeneye guhembuka bakongera kumva icyanga cy’Agakiza.”
Korali Betania ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ku Itorero ADEPR Gihundwe mu karere ka Rusizi. Yatangiye uyu murimo mu 1965. Yagize uruhare rukomeye mu kuzana ububyutse mu Rwanda ndetse irenga n’imbibi zarwo kuko yakoze Ivugabutumwa no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC n’u Burundi.
Zimwe mu ndirimo zabo zakunzwe zirimo ‘Umbe hafi’, ‘Ntabe ari twe’, ‘Umuriro wa Pentecote’, ‘Urugamba’ n’izindi zitandukanye.
Korali Hosiana ikorera umurimo w’Ivugatumwa mu buryo bw’indirimbo ku Itorero ADEPR Nyarugenge yatangiye umurimo mu 1980.
Zimwe mu ndirimbo zayo zakunzwe kugeza uyu munsi zirimo ‘ Turagutegereje’, ‘Tugumane’, ‘Gitare’, ‘Yerusalemu’ n’izindi zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!