Iki gitaramo kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024 muri BK Arena.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, bemeza ko Israel Mbonyi ukunzwe na benshi muri iki gihe, yamaze kwemeza ko azitabira iki gitaramo.
Israel Mbonyi yiyongereye ku bandi bari baremeje ko bazitabira iki gitaramo barimo n’amakorali atandukanye.
Amakolari azitabira arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika na Jehovah Jireh yanditse amateka, Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, Alarm Ministries iri mu matsinda agezweho muri iki gihe n’izindi zitandukanye.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugaragaza ko wateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abakiristu batandukanye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, bataramana n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi bakomeye kandi bakunda.
Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe #ShyigikiraBibiliya.
Nyuma y’uko abaterankunga ba Bibiliya bagabanyutse, bahisemo kwishakamo imbaraga kugira ngo ikorwa ryayo ridakendera ndetse n’ikiguzi cyayo kigatumbagira cyane ku buryo umuntu atabasha kuyigondera.
Amatike muri icyo gitaramo agurishwa 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 frw na 35.000 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri icyo gitaramo yifashisha urubuga www.ticqet.rw.
Amafaranga azakusanywa muri icyo gitaramo azashyirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera inkunga ikorwa rya bibiliya mu Rwanda ari nayo mpamvu hatumiwemo abaririmbyi bo mu madini atandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!