Saa kumi zirenzeho iminota mike nibwo cyatangijwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’amasaha hafi abiri yo kwinjiza abantu mu mwuka, Umuramyi Israel Mbonyi yakirwa ku ruhimbi akomeza kwenyegeza igicaniro.
Iki giterane kizamara iminsi ine kibera muri BK Arena, ahazajya haba hafunguwe imiryango kuva saa Munani z’amanywa na ho inyigisho zigatangira saa Kumi z’umugoroba.
Ku munsi wa mbere cyari cyitabiriwe n’umuvugabutumwa Pst. Julienne Kabanda wahawe ikaze n’umugabo we, Pst. Kabanda Stanley ku ruhimbi, ngo ageze ubutumwa bwiza ku bari batabiriye.
Pst. Godman Akinlabi wo muri Nigeria nawe yahawe umwanya, abwiriza ubutumwa bwiza, aho mu Ijambo ry’Imana yasomye harimo n’iriboneka mu gitabo cya 1 Samweli igice cya 30.
Pst. Godman yafashe umwanya uhagije wo kubwiriza, ari nako benshi bari aho barushagaho kwegera ubwiza bw’Imana. Yasengeye abifuza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo n’abasubiye inyuma mu nzira yagakiza.
Pst. Julienne Kabanda yagarutse ku ruhimbi asengera ibyufuzo bitandukanye by’abari bitabiriye iki giterane. Abari aho kandi bataramiwe n’itorero ryo muri Grace Room Ministries.
Muri iki giterane byitezwe ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 ari bwo hazaba ijoro ridasanzwe kuko bazaba bizihiza imyaka itandatu ishize itorero ‘Grace Room Ministries’ rishinzwe.
Byitezwe ko kizitabirwa n’abaramyi barimo Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, René Patrick na Aimé Uwimana bo mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abaramyi bo muri Grace Room Ministries.
Mu 2018 nibwo Pasiteri Julienne K. Kabanda yagize iyerekwa ryatumye atangiza Grace Room Ministries mu ntego z’uko mu myaka irindwi izaba yarafashije abagera kuri miliyoni ebyiri kwakira Yesu no gufasha abababaye.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!