Iyi korali igizwe n’umutwe w’abaririmbyi batangiye umurimo ko kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu ku wa 4 Ugushyingo 2001. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 14 batangiye mu gace ka Kacyiru nubwo nta rusengero rwahabaga.
Igitekerezo cyo gushinga Korali cyaturutse ku bakirisitu ba EAR bari batuye ku Kacyiru, bajyaga bahurira muri bisi bagiye gusengera mu Biryogo n’ahandi. Baje kwegerana baraganira, bagira umutwaro wo gushaka uko basaba ubuyobozi bw’itorero kubaha aho gusengera ku Kacyiru kuko byabagoraga kugera i Remera no mu Biryogo.
Kugira ngo biborohere, hahise habaho ubwitange hagurwa ibyuma, batangira kwitoza ari abantu 14, baza gusaba kuzaririmba mu Biryogo kuko ariho habaga Diyosezi ya Kigali mu buryo bwo kugira ngo bimenyekane ko Kacyiru hari abakirisitu muri iryo torero.
Nyuma y’inama zitandukanye, korali ifashijwe n’ abapasiteri bari batuye Kacyiru, hashatswe aho gusengera bitangirira ku gukodesha icyumba cyo mu Kigo cy’Umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda.
Ku wa 3 Werurwe 2003 ni bwo ubuyobozi bw’itorero bwemeye gusura abantu bishyize hamwe kugira ngo bafungurirwe ikanisa ku mugaragaro, ariko bitewe ni uko basanze hari ububyutse n’ishyaka ry’umurimo w’Imana, aho gufungura ikanisa hafungurwa Paruwasi ya Kacyiru ku mugaragaro.
Korali Abacunguwe ikora umurimo w’Imana ndetse iheruka gushyira hanze indirimbo yise “Turagushima” ikubiyemo ubutumwa bugusha ku ishimwe ry’abagize ku bw’uburinzi bw’Imana ku buzima bwabo.
Umutoza w’Indirimbo wa Korali Abacunguwe yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yubakiye ku “gushima Imana kubera urugendo korali yoze. Yatangiranye n’urusengero rwa Kacyiru. Ni ishimwe ry’ubuhamya bwa bamwe mu baririmbyi bari muri Korali Abacunguwe.’’
Korali Abacunguwe ikora ivugabutumwa mu buryo bubiri burimo ubw’indirimbo n’ubw’ibikorwa bijyana n’Ivugabutumwa muri Paruwasi n’ahandi hose mu gihugu no hanze yacyo.
Iyi korali igendera ku ntego iboneka mu butumwa bwiza bwa Yohana 9:4, hagira hati “Nkwiye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, dore bugiye kwira aho umuntu atakibasha gukora.’’ Igizwe n’abaririmbyi 64, imaze kuvuga ubutumwa mu mpande enye zose z’igihugu cy’u Rwanda.
Korali Abacunguwe mu 2009 yasohoye umuzingo w’indirimbo witwa “Guma mu bushake bw’Imana’’ uriho indirimbo 10.
Muri Nzeri 2023, Korali Abacunguwe yakoze Igitaramo yise ‘‘Turagushima Live Concert’’ cyabereye Kacyiru ndetse cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo eshatu ari na zo yitegura gushyira hanze.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!