Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri ku ya 26 Werurwe 2024, ubuyobozi bwa Rwanda Bible Society, bwasobanuye ko mu ntangiriro zo kwamamaza igitaramo hasohotse amafoto agaragaza Ambassadors of Christ nka korali izaririmba, ariko nyuma haba impinduka zatumye idashyirwa ku rutonde.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasobanuye ko habayeho gusohora impapuro ziteguza igitaramo batakoze ibiganiro bya nyuma n’iyo korali ikunzwe cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi
Ruzibiza yagize ati “Ntabwo Israel Mbonyi yasimbuye Ambassadors of Christ, ahubwo habayeho kudahuza hasohoka integuza iriho iriya korali ariko ntabwo bivuze ko twabasimbuje. Buriya n’abandi bahanzi, andi makorali nayo azagerwaho kuko ubu bukangurambaga buzakomeza, ibitaramo bizakomeza kandi bose bakora umurimo w’Imana”.
Iki gitaramo cyitezweho gukusanyirizwamo inkunga ya Bibiliya, kizaba ku ya 31 Werurwe 2024, muri BK Arena. Imiryango izaba ifunguye kuva saa 14:00, abaramyi ba mbere bagere ku rubyiniro saa 16:00, babyine, baramye kugeza abantu binjiye mu mwuka.
Igiciro cyo kwinjira mu gitaramo cyashyizwe kuri 5.000 Frw n’ibihumbi 10.000 Frw mu myanya isanzwe. Hari kandi Vip ya 15.000 Frw, Vvip ya 20.000 Frw n’imeza y’abantu 6 igura 200.000 Frw.
Aya mafaranga yose azishyurwa ku muryango azakoreshwa mu kugura Bibiliya zabaye nke ku isoko ry’u Rwanda. Ni amatike ushobora kubona mu bice bitandukanye bisaga 14 byo mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo cya Ewangelia Easter Celebration, kizitabirwa na James&Daniella, korali yo muri Kiliziya gatorika Christus Regnat, korali yo mu Itorero rya ADEPR Jehovah Jireh, Israel Mbonyi, na Alarm Ministries.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!