Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Yohana 10: 10
Ntabwo dushobora gusobanura bihagije urukundo rw’Imana ngo tururangize kuko rwigaragaza buri gihe ahantu hose mu buryo bwose kandi butangaje.
Nk’uko Bibiliya Yera ibisobanura, itweretse ku buryo busobanutse impamvu Yesu Kristo yaje ku isi n’intego ye nyamukuru yari imuzanye. Intego ya Kristo kwari ukudushyikiriza ubugingo buhoraho no kongera kutwunga n’Imana.
Muri iki gitabo cya Yohana 3: 16, tubona ko Imana yadukunze cyane kugeza ubwo yanzura kurekura n’umutima wayo wose ikaduha umwana wayo w’ikinege ikunda kugira ngo mu cyimbo cyo kurimbuka tubone ubugingo buhoraho. Ubu bugingo buhoraho nibwo Imana yaduhereye muri Kristo kuko nicyo cyibanze gikomeye yari idufitiye.
Na none tubona ko « ufite uwo mwana w’Imana ari we ufite ubugingo » 1 Yohana 5: 12. Witegereje neza uko aha handitse ntabwo havuga ko tuzabona ubugingo, ahubwo havuga ko dufite ubugingo igihe cyose twemeye kwizera no kwakira Yesu.
Ubugingo buhoraho ni iki?
Ni ubugingo bw’Uhoraho ,ibi bivuze ko ari ubuzima bw’Imana ihoraho yaduhereye muri Kristo Yesu, ubu buzima bukaba budafite iherezo kuko na nyirabwo ari we Imana ari iy’iteka nk’uko izina ryayo «UWITEKA» ribivuga. Ibi rero bituma n’ubu buzima iduha buba ubw’iteka ryose.
Mbega ukuntu Imana yadukunze bitangaje
Imana yaduhaye ubuzima bwayo, ubwo yari yisangije ubwayo hanyuma ikabuha umwana wayo nawe akabuduha, 1 Yohana 5: 12. Dusoma ngo: « kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. » Yohana 5: 26.
Ubu nibwo bugingo twabonye no muri uriya murongo twahereyeho hejuru tuvuga, ubwo Bibiliya yise “ubugingo ndetse bwinshi.” Iri jambo “bwinshi” bivuze ngo bwuzuye neza. Ibi na none bikavuga ngo Ubugingo busendereye mu bwinshi (quantity) ndetse no mu bwiza.
Ni ubuzima utabona ahandi mu isi yose, ni ubuzima budasanzwe bubonerwa gusa muri Kristo Yesu! Ubu buzima bwitwa ubuzima bw’ikirenga, ubuzima budatsindwa, ubuzima bwo hejuru y’ikintu cyose, cyaba ikiboneka n’ikitaboneka.
Bavandimwe ntabwo Yesu yazanye idini runaka ahubwo yazanye gusa ubuzima buhoraho butaba inaha mu isi yacu kandi umuntu ubufite ntabwo azarimbuka. Kandi dushobora no kubukoresha inaha. Icya mbere ni ukubumenya, icya kabiri ni ukubyatura ko ubufite niba warakiriye Kristo Yesu mu buzima bwawe.
Anga kubaho mu buzima bwo gutsindwa kandi ufite ubugingo buhoraho wazaniwe n’Umwami wawe Yesu Kristo. Niba utaramwakira n’ubu wamubwira akaza muri wowe.
Birashoboka ko waba ufashe icyemezo ukifuza kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe muri aka kanya akaguha ubwo bugingo buhoraho bubonerwa muri we. Sengana natwe iri sengesho uti:
« Data wo mu ijuru, ndemera ko ndi umunyabyaha nagucumuyeho kenshi kubwo kutamenya, mbabarira ibyaha byanjye, kuva uyu munsi ndizera ko Yesu Kristo yamfiriye ku musaraba azira njye, kubw’iyo mpamvu guhera ubu ibyaha byanjye ndabiretse sinzongera kukubabaza, ndakwakiriye Yesu ngwino umbere Umwami n’umuyobozi w’ubuzima bwanjye, mpanagurwe mu gitabo cy’urupfu nandikwe mu gitabo cy’Ubugingo mpinduke umwana wawe. Urakoze Mwami Yesu ko umbabariye Amen. » Imana iguhe umugisha.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries


















TANGA IGITEKEREZO