Ni igikorwa cyabaye ku Munsi w’Intwari z’Igihugu tariki ya 1 Gashyantare 2025, cyitabirwa na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Icyo kigo cy’ishuri cyashinzwe mu 2016, cyigwamo n’abanyeshuri biganjemo abaturuka mu miryango ikennye bagera kuri 609 harimo 470 biga mu mashuri abanza na 139 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Uwashinze Grace Room Ministries akanaba Umushumba Mukuru wayo, Pasiteri Julienne Kabanda, yavuze ko icyo gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kunganira abo bana kandi banabigisha umuco w’ubutwari bakiri bato.
Avuga kandi ko guhuza ivugabutumwa n’ibikorwa byo gufasha ari kimwe mu byo bashyize imbere mu rwego rwo kuzuza neza umurimo bakora.
Ati “Ijambo ry’Imana ritubwira gukora ibikorwa nk’ibi kuko Imana ari urukundo. Nka Grace Room Ministries tugenda dufasha abantu batandukanye kandi tubona bihura neza n’ibyo Kristo yadusabye gukora tukiri ku Isi.”
Umuyobozi w’Ishuri rya GS Remera, Mugorewera Adrienne, yashimye cyane Grace Room Ministries ku bw’igikorwa cy’urukundo yaberetse.
Yagize ati “Grace Room Ministries yadufashirije abana irabambika iranabagaraburira muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ kandi baracyafite ibikorwa bateganya kudufasha.Twishimye cyane kuko ni umufatanyabikorwa mwiza twungutse kandi tubona tuzagumana.”
Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martine, yavuze ko igikorwa cy’ubugiraneza cyo guha inkunga abanyeshuri na cyo ari igikorwa cy’ubutwari kuko gishyigikira iterambere ry’Igihugu.
Ati “Kugenera abiga kuri iri shuri inkunga y’ibikoresho bitandukanye ni ubutwari kuko ni uburyo bwo gushyigikira ibyiza Igihugu cyagezeho no gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu n’ubw’Umujyi wa Kigali mu gufasha abana kwiga neza.”
Yasabye abaturage n’izindi nzego kwigira kuri icyo gikorwa na bo bagakora ibindi bigamije kuzamura abafite ubushobozi buke kuko ari bwo butwari mu nzira y’iterambere.
Icyo kigo cyahawe imfashanyo kiri mu bifite ubushobozi buke kuko abafatanyabikorwa gifite bari kugitera inkunga y’ibikorwa bifite agaciro k’arenga miliyoni 28 Frw.
Muri ayo mafaranga Grace Room Ministries yakozemo ibikorwa bibarirwa muri miliyoni 11 Frw kandi iteganya no kuzagenera abana bakigaho bose igikoma bajya banywa mu gitondo kugira ngo amasomo abashe kugenda neza.
Ababyeyi barerera kuri icyo cyigo n’abana bavuze ko banyuzwe cyane n’iyo mfashanyo kuko hari abana bajyaga bajya kwiga bambaye impuzankano zishaje cyane abandi bakagenda ntazo bafite.
Grace Room Ministries iteraniramo abaturutse mu matorero anyuranye, yashinzwe mu 2018 ikaba ikorera i Nyarutarama ariko ifite n’abandi bayoboke hirya no hino ku Isi.
Uretse ivugabutumwa, ikora n’ibindi bikorwa byo gufasha abantu harimo no gukura abana n’urubyiruko mu muhanda no kubigisha kureka ibiyobyabwenge.








Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!