Kuri iyi nshuro iki giterane cyahinduriwe izina cyitwa Ebenezer Revival Rwanda. Ubusanzwe gitegurwa na Hope in Jesus Church iherereye ku Gishushu iyoborwa na Bishop Gakamuye Innocent unamaze iminsi mu biterane mu Bwongereza.
Mu kiganiro na Intwarane Amani Africa usanzwe umenyerewe gutegura ibitaramo mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko, ari igiterane kitezweho kugira benshi kibera y’agakiza ndetse no gukira indwara zananiranye.
Ati “Ni igiterane twateguye ku rwego nk’ibisanzwe cyane cyane ko kigiye ku nshuro ya cyenda. Dufite ubuhamya mu biterane byabanje ndetse twiteze ko muri iki buzarushaho kuba bwinshi. Ikindi twatumiye abavugabutumwa bakomeye mu bice bitandukanye bya Afurika bazagenda batangazwa.”
Yavuze ko impamvu igiterane cyahinduriwe izina rikava kuri Ebenezer Revival Conference kikaba Ebenezer Revival Rwanda ari ukugira ngo gikomeze kuzamura ububyutse mu gihugu cy’u Rwanda kandi kigire umwihariko ku Banyarwanda cyane ko ariho kibera, kitazitiranywa n’ibindi.
Kuri iyi nshuro iki giterane kizabera kuri Hope In Jesus Church Gishushu guhera tariki 6 kugeza ku wa 13 Kanama; bivuze ko kizamara igihe cy’icyumweru.
Hazaho umwanya wo kubwiriza, kuramya Imana, inyigisho z’ubuzima busanzwe ndetse n’izo gushabika[business].
Mu myaka yashize cyagaragayemo abavugabutumwa bakomeye nka Apôtre Dr Paul Gitwaza, Rev Antoine Rutayisire, Bishop Gasatura Nathan, Past Zigirinshuti Michel, Apôtre Mignone Bishop Masengo n’abandi bo hanze nka Rev Scott wo muri Amerika, Pastor Olga uyobora Hope in Jesus mu Bwongereza n’abandi.
Benshi muri aba bavugabutumwa n’ubundi bazabwiriza uyu mwaka.
Kuri iyi nshuro mu bamaze gutangazwa bazabwiriza muri iki giterane barangajwe imbere na Bishop Dr Nicholas Ongamo wo muri Uganda, usanzwe ari mu bavugabutumwa bakomeye muri icyo gihugu. Akarusho uyu mwaka igiterane kizatambutswa imbona nkubone kuri Youtube kugira ngo n’abari hanze babashe kucyihera ijisho.
Iki giterane cyatangiye gutegurwa kuva mu 2013. Mu bihe bya COVID-19 cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!