Iyi korali yashinzwe mu 1999, yamuritse iyi album mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wa tariki 22 Ukwakira 2023 kuri Sainte Famille.
Ni album bise “Nzashimira Imana” igizwe n’indirimbo 10 zirimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bwo kurinda Kiliziya muri rusange.
Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu [Sainte Famille] Rukimbira Ezéchiel yashimiye iyi korali ku ntambwe nshya yateye iyiganisha ku ruhando rw’andi makorali afite amazina akomeye muri kiliziya gatorika.
Ati “Muri gusatira amakorali akomeye muri Kiliziya Gatolika, ndabasaba mukomeze kandi mutere imbere, uririmbye neza aba asenze kabiri, indirimbo rero ni zimwe mu zigaragaza ibyishimo cyangwa ikiri ku mutima w’umuntu.”
“Kugira ngo abantu baturuke hirya no hino bahure baririmbe nta gihembo, ndabasabira Nyagasani abakubire inshuro 100, umwanya mufata ntabwo ari uwo gupfa ubusa, ibihembo birahari, ngira ngo muzi uwo mukorera, arahari Kandi azabitura.”
Umuyobozi wa Chorale BUUIA, Isaie Sibomana yashimiye Kiliziya Gatolika yababaye hafi ndetse n’ababyeyi bafite abana bari muri iyi korali batanga umwanya kuri bo bakaza kwitoza indirimbo kugeza uyu munsi bamuritse album.
Isaie Sibomana yatangarije abitabiriye iki gitaramo ko iyi korali ifite ibikorwa igiye gutangira gukora mu minsi iri imbere birimo icyo kuvuza umwe muri bagezi babo urwaye kanseri ndetse no gufasha abana bavukira muri gereza.
Ati "Hari umuntu wacu urwaye kanseri dushaka kumufasha turebe ko yavuzwa, hari n’abana bavukira muri gereza nabo turi kubashakira inkunga bikubiye mu bikorwa byacu bitandukanye by’ubugira neza dore ko roho nzima iba mu mubiri mu zima.”
Muri uyu muhango, umuririmbyi Rwabigwi Cyprien yishyuye iri album ibihumbi 25 Frw ndetse atanga inkunga yo kubishyurira indirimbo imwe ikoze amajwi n’amashusho yayo.
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Nkubone" yanatanze inkunga y’ibihumbi 500 Frw yo gufasha iyi korali mu bikorwa bitandukanye.
Iyi album nshya yamuritswe igizwe n’indirimbo iyi korali yatangiye gukora mu 2020 zirimo, Roho Muhoza, Yadutuye Imitwaro , Urumuri rutazima , Nyemerera Tugendane, Nzishimira Imana, Mariya Ngabo Yarurema , Roho W’Imana Warakoze, Miryango y’Isi yose na Dore igitego.










Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!