00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda ntiyemera ibyo kuboneza urubyaro kw’abana b’imyaka 15

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 August 2025 saa 02:13
Yasuwe :

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko atemeranya n’abashyigikiye ko umwana w’imyaka 15 yemererwa kuboneza urubyaro kuko byaba ari ukubaha urwaho rwo kwishora mu busambanyi.

Cardinal Kambanda yatangiye ubu butumwa mu Ihuriro ry’Umuryango ku rwego rw’igihugu riri kubera muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuva tariki ya 7 Kanama 2025.

Tariki ya 4 Kanama, umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga y’u Rwanda, watoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.

Abadepite batoye iri tegeko nyuma y’impaka ku kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro zatangiye mu 2022. Mu Ukwakira uwo mwaka, 30 banze ishingiro ry’umushinga w’irindi tegeko ryari ryerekeye kuri iyi ngingo, basobanura ko wibanda ku gukumira ingaruka z’ikibazo, aho gukumira impamvu zigitera.

Cardinal Kambanda yagaragaje ko kwemerera umwana w’imyaka 15 kuboneza urubyaro bimuha urwaho rwo kwishora mu busambanyi, kandi ko ibyo bizatuma atakaza inshingano zo kurera mu gihe yazaba ari umubyeyi.

Yagize ati “Kuboneza urubyaro babyeyi, barezi, ni uguha urwaho ubusambanyi. Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro ku myaka 15, akagera ku gushaka amaze gukuramo inda nka zingahe? Uwo azaba umubyeyi koko? Azagira urugo, atekane nk’uko bikwiye nka wa mwana warezwe neza, agakura yiyubaha, yubaha ubuzima?”

Cardinal Kambanda yasobanuye ko umuryango ari cyo gicumbi cy’ubuzima no kuburengera, kandi ko kubyara umwana gusa bidahagije, ahubwo ko aba akwiye no kwitabwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Butera Yvan, tariki ya 4 Kanama yasobanuye ko hakozwe ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe ariko ko butatanze umusaruro bwifuzwagaho kuko umubare w’abaziterwa wakomeje kuba munini.

Dr. Butera yasobanuye ko abana bavuka ku bangavu batewe inda zidateganyijwe bahura n’ibibazo birimo igwingira ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ko ari ngombwa ko hajyaho ingamba zikumira ibyo bibazo.

Yagize ati “38% by’abana bavuka kuri aba bangavu bagera aho bagira igwingira kandi koko birumvikana, uri umwana w’imyaka 15, ntabwo wabyiteguye, ntabwo urarangiza ishuri ugize urubyaro, umwana agira ibibazo. Twavuze ibyo kugwingira ariko umwana agira ibibazo. Twavuze ibyo kugwingira ariko umwana agira ibibazo byo mu mutwe.”

Dr. Butera yateguje ko Minisiteri y’Ubuzima izashyiraho amabwiriza agenga uburyo abana 15 bazajya bahabwa izi serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro, ati “Ntabwo bivuze ko serivisi washaka yose uzayibona kubera ko twashyizeho iri tegeko.”

Cardinal Kambanda yagaragaje kwemerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro ari uguha urwaho ubusambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages