Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri iyi radiyo, Daniel Mutabazi, yasabye buri wese ubishaka gufasha kugira ngo iminara yayo itazima, kuko byatuma ibikorwa byayo byo gusakaza ubutumwa bwiza bihagarara.
Yagize ati “Turinginga mwebwe abakunzi bayo ngo dufatanye. Wowe ufite cyangwa wabonye inkuru nziza, ni inzira kugira ngo ishami rya tekiniki ribone lisansi kugira ngo imashini zitanga ingufu ziri ku minara yayo ntizizime, bityo ijwi ry’Imana rikomeze gusakara amasaha 24 kuri 24.”
Mutabazi yasabye kandi abakunzi ba Radio Maria Burundi ko uwaba azi aho lisansi iherereye, yayimenyesha, ati “N’ubwo ni uburyo bwo gutera inkunga insakazamajwi.”
Iyi radiyo yatangiye gukorera mu Burundi tariki ya 1 Nyakanga 2004. Yabanje kugira icyicaro mu ntara ya Gitega, cyimurirwa i Bujumbura mu 2006 bigizwemo uruhare n’uwari Arikiyepisikopi wa Bujumbura, Musenyeri Evariste Ndayagoye.
Kuva muri uwo mwaka wa 2006, iyi radiyo yumvikanaga muri Bujumbura, mu ntara ya Bubanza, Gitega no mu nkengero.
Mu 2010, yashinze umunara mu ntara ya Makamba, yumvikana mu bice bitandukanye by’amajyepfo y’u Burundi birimo Mabanda, Kayogoro, Nyanza-lac no mu bindi byegereye umupaka w’iki gihugu na Tanzania.
Iyi radiyo ni ishami rya Radio Maria ifite icyicaro gikuru i Milan mu Butaliyani. Ikorera mu bihugu 85 birimo 24 byo muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!