00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yinjije abanya-Kigali muri Pantecote, basabwa guharanira indagagaciro nziza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 May 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryinjije abanya-Kigali mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecôte bari mu bihe bidasanzwe byo kuzura umwuka wera, binyuze mu giterane cyahurijwemo amakorali abarizwa muri iryo torero akunzwe.

Iki giterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024 kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi, cyitabirwa n’amakorali atandukanye.

Mu makorali yaririmbye muri iki giterane harimo Hoziana na Shalom zo muri Nyarugenge, Jehovah Jileh CEP ULK, Siloam ya ADEPR Kumukenke, Sauni yo mu Cyahafi n’izindi.

Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pst. Isaie Ndayizeye yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kwakira umwuka wera ariko bazirikana kurangwa n’indangagaciro nziza cyane ko ari wo ubibashoboza.

Yagize ati “Kubatizwa n’amazi gusa ntibyatuma tumenya ibyo mu ijuru, ntiyamara kamere zawe, ntiyamara intonganya, ntiyamara agasuzuguro ntiyakiza irari ry’ubusambanyi, ariko iyo umwuka wera aje amara izo ngeso mbi zose.”

Yongeyeho ati “Mukunde kuvuga Yesu, kumuhamya, kuvuga ijambo rye kuko iyo dukunze kubikora dukunda no kwihana ibyaha tugaca bugufi.”

Yavuze ko Umwuka Wera ubwe ari imbaraga z’Imana zaje kandi ko uwazakiriye zimuhindurira ubuzima mu buryo bwuzuye, abasaba gukomeza kuwuzuzwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagaragaje ko ubwo Yesu yara agiye kuva mu Isi yiyemeje gusigira abamwizeye umufasha ari we mwuka wera bazirikana ko yatanzwe muri ibi bihe bya Pantecote.

Ati “Umwuka wera ntabwo ari igikorwa rusange ahubwo ni igikorwa cy’umubano wawe n’Imana. Kuva umwuka aje yahawe inshingano zo kubyara itorero no kurigaragaza. Kuri Pantekote niho itorero ryavutse ari nayo mpamvu dufata umunsi wo gushima kristo ko yasohoje isezerano umwuka akamanuka.”

Yagaragaje ko umwuka wera azakomeza gucunga itorero kuko azi neza ko ryatanzweho ikiguzi cy’amaraso ya Kristo.

Ati “Impamvu atazarebera ni uko umwuka wera atari indangare, azi ko itorero ryaguzwe amagara ya kristo niyo mpamvu yahawe ibikoresho byose ngo aririnde, aribungabunge kandi azaritambukana impanda nivuga.”

Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera ari we ufasha abakirisitu gutsinda Satani n’abambari be ndetse ko amfasha abantu be gutahura inyigisho z’ubuyobe zadutse muri ibi bihe.

Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Innocent Makanza, watanze ubutumwa muri icyo giterane, na we yasabye abakirisitu guhora bari maso kandi bagaharanira kugenda mu nzira nziza.

Muri iki giterane abantu barenga 40 bakiriye agakiza biyemeza guhinduka bakava mu byaha.

Urubyiruko rwanyujijemo rucinya akadiho
Umuyobozi wa RBA, Cleophas Barore ubwo yasengaga Imana
Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR Ndayizeye yasabye abakirisitu kurangwa n'ingeso nziza
Umunezero wari wose ku bakirisitu n'abayobozi bo muri ADEPR
Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera afasha abari mu Isi gutahura inyigisho z'ibinyoma zadutse
Abayobozi batandukanye muri ADEPR banyuzwe n'inyigisho zo kuri uyu munsi
Abakirisitu banyuzwe no kwinjira muri pantecote
Ababyeyi bakuze nabo bishimiye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .