Iki giterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024 kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi, cyitabirwa n’amakorali atandukanye.
Mu makorali yaririmbye muri iki giterane harimo Hoziana na Shalom zo muri Nyarugenge, Jehovah Jileh CEP ULK, Siloam ya ADEPR Kumukenke, Sauni yo mu Cyahafi n’izindi.
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pst. Isaie Ndayizeye yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kwakira umwuka wera ariko bazirikana kurangwa n’indangagaciro nziza cyane ko ari wo ubibashoboza.
Yagize ati “Kubatizwa n’amazi gusa ntibyatuma tumenya ibyo mu ijuru, ntiyamara kamere zawe, ntiyamara intonganya, ntiyamara agasuzuguro ntiyakiza irari ry’ubusambanyi, ariko iyo umwuka wera aje amara izo ngeso mbi zose.”
Yongeyeho ati “Mukunde kuvuga Yesu, kumuhamya, kuvuga ijambo rye kuko iyo dukunze kubikora dukunda no kwihana ibyaha tugaca bugufi.”
Yavuze ko Umwuka Wera ubwe ari imbaraga z’Imana zaje kandi ko uwazakiriye zimuhindurira ubuzima mu buryo bwuzuye, abasaba gukomeza kuwuzuzwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagaragaje ko ubwo Yesu yara agiye kuva mu Isi yiyemeje gusigira abamwizeye umufasha ari we mwuka wera bazirikana ko yatanzwe muri ibi bihe bya Pantecote.
Ati “Umwuka wera ntabwo ari igikorwa rusange ahubwo ni igikorwa cy’umubano wawe n’Imana. Kuva umwuka aje yahawe inshingano zo kubyara itorero no kurigaragaza. Kuri Pantekote niho itorero ryavutse ari nayo mpamvu dufata umunsi wo gushima kristo ko yasohoje isezerano umwuka akamanuka.”
Yagaragaje ko umwuka wera azakomeza gucunga itorero kuko azi neza ko ryatanzweho ikiguzi cy’amaraso ya Kristo.
Ati “Impamvu atazarebera ni uko umwuka wera atari indangare, azi ko itorero ryaguzwe amagara ya kristo niyo mpamvu yahawe ibikoresho byose ngo aririnde, aribungabunge kandi azaritambukana impanda nivuga.”
Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera ari we ufasha abakirisitu gutsinda Satani n’abambari be ndetse ko amfasha abantu be gutahura inyigisho z’ubuyobe zadutse muri ibi bihe.
Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Innocent Makanza, watanze ubutumwa muri icyo giterane, na we yasabye abakirisitu guhora bari maso kandi bagaharanira kugenda mu nzira nziza.
Muri iki giterane abantu barenga 40 bakiriye agakiza biyemeza guhinduka bakava mu byaha.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!