00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abahanzi Goreth na Rachel bateguye igitaramo cyo gufasha imfubyi

Yanditswe na

Kanyamibwa Patrick

Kuya 27 July 2012 saa 08:44
Yasuwe :

Umuhanzi Goreth, nyuma yo kumurika alubumu ye, ubu afatanyije n’umuhanzi mugenzi Rachel barimo gutegura igitaramo cyo gufasha imfubyi kuri icyi Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2012, ku rusengero rwa Bethesaida Holy Church, kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Goreth yatangarije IGIHE ko batekereje bakareba ku bana b’imfubyi bajya baza mu biruhuko by’amasomo, ubuzima bukabakomerera, yewe no gusubira ku ishuri ntibyorohe kubera ubushobozi n’ibikoresho.
Bo nk’abahanzi (…)

Bo nk’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana rero, bafatanyije n’urusengero rwa Bethesaida Holy Church bateguye igitaramo aho kwinjira bizaba ari ubuntu nyuma mu gitaramo habemo kwitanga, no gukusanya inkunga amafaranga azavamo azahabwe abahagarariye abo bana bayabagabanye bitewe nayabonetse kandi nibyo bakeneye byihutirwa.

Umuhanzi Rachel yadutangarije ko icyi gitaramo bazafatanya na Uncle Sam, Mama Zoulou, Abavandimwe Group, Folo, Beaneser Dancing na Rwibutso Yves, kandi ijambo ry’Imana rikazatangwa na Mama Pasiteri Rugamba ari nawe uzayobora igikorwa cyo gushaka amafaranga yo gufasha abo bana b’imfubyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages