Kigali Praise Fest iheruka mu 2019 itegurwa na RG Consult Inc. Travis Greene aje akurikira Don Moen wataramiye abanyarwanda muri iki gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi.
Kugeza ubu amatariki n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo uyu mwaka ntibaratangazwa.
Travis Greene ni umwe mu bahanzi baririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Donald Trump muri Mutarama 2017.
Muri ibi birori yaririmbye indirimbo "Intentional" afatanyije na Chrisette Michele yigeze kuba iya mbere ku rutonde rwa Billboard Top Gospel Songs chart.
Uyu muhanzi wapfushije se afite imyaka ine, yigeze guhanuka ku nyubako y’amagorofa ane mu Budage Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.
Travis Greene avuga ko yabayeho ku bw’igitagaza cy’Imana dore ko ajya kuvuka ababyeyi be babwiwe ko uruhinja rwapfiriye muri nyababyeyi, akurwamo umutima udatera gusa nyuma yaje kuba muzima.
Ku mbuga nkoranyambaga yibasirwa na benshi bamuhora ko yaririmbye mu birori byo kwishimira manda ya Donald Trump gusa we avuga ko Imana ariyo yamwemereye kujya muri ibi birori.
Greene yatangiye umuziki mu 2007. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Greenelight Records.
Mu 2010 nibwo yakoze album ye ya mbere yise ‘Stretching Out’, umwaka ukurikiyehi akora ‘The Hill’ yari iherekejwe na EP (Extended Play) yise ‘ Intentional’. Afite album eshatu ari zo ‘Stretching Out’,‘ The Hill’ na ‘Broken Record’.
Travis Greene yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro eshanu kuva mu 2016. Uyu muhanzi yegukanye ibihembo bibiri bya Billboard Music Awards mu nshuro enye yabihataniye . Afite kandi ibihembo 13 bya Stellar Awards.
Travis Greene n’umugore we Jacqueline Gyamfi Greene bashinze urusengero rwa Forward City Church ruri muri Carolina y’Epfo.
‘Nara’ indirimbo ya Tim Godfrey na Travis Greene
Umva ‘You Waited’ indirimbo ya Travis Greene imaze kurebwa na miliyoni 64



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!