00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Afurika y’Epfo Takie Ndou agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 November 2024 saa 08:52
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo Aubrey Takalani wamamaye nka Takie Ndou wubatse amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe i Kigali, mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude[Eddy Muramyi] uri mu bari kuzamuka neza mu Rwanda.

Eddy Muramyi azaba ari gufata amashusho y’indirimbo umunani zigize iyi album zirimo ‘Ameniona’, ‘Litandukulu Lovuleya’, ‘Waje Ushaka Njyewe’, ‘Warakoze’, ‘Asante Mungu’, ‘Ishimwe’, ‘Twegereye’ ndetse na ‘Yesu Christo’.

Iki gitaramo kizaba ku wa 13 Ukuboza 2024 muri Crown Conference Hall iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ndetse na 10 000 Frw.

Abandi bahanzi bazaririmba barimo Bella Kombo wo muri Tanzania, ndetse nka Holy Entrance Ministries, True Promises ndetse na Healing Worship Team.

Eddy Muramyi wateguye iki gitaramo, yinjiye mu muziki mu Ukuboza 2019.

Takie Ndou we watumiwe nk’umuhanzi w’imena muri iki gitaramo ni umwanditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo akaba n’umuyobozi w’imiririmbire mu kuramya Imana.

Umuziki we wambutse imipaka urenga Afurika y’Epfo, ku buryo ari umwe mu baramyi bakomoka muri iki gihugu bahesheje ishema umuziki waho.

Reba ‘Waje Ushaka Njye’ iri mu ndirimbo Eddy Muramyi aheruka gushyira hanze

Reba indirimbo ‘Ngiyabonga’ iri mu za Takie Ndou zakunzwe

Takie Ndou ategerejwe mu gitaramo i Kigali
Takie Ndou ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya Imana bakomoka muri Afurika y'Epfo
Eddy Muramyi muri iki gitaramo azaba ari gufata amashusho y'indirimbo ze
Umunya-Tanzania Bella Kombo azaririmba muri iki gitaramo
Iki gitaramo kizaba ku wa 13 Ukuboza uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .