Giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hazwi nka Camp Kigali.
Papi Claver na Dorcas babana nk’umugore n’umugabo kuva mu Ukuboza 2019, bamaze guhamya igikundiro mu muziki waririmbiwe kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo zabo zifasha benshi zirimo ‘Hari icyo nkwaka, Impamvu z’Ibifatika, Imana irinda Abayisilaheli ihora iri maso ntisinzira, Ndusheho kukwegera Mukiza, Mana nk’uko wafashaga, Shimwa Yesu Mucunguzi n’izindi.
Igitaramo cyabo cya mbere bazagifashwamo n’abahanzi barimo Ben & Chance nabo bakorera Imana nk’itsinda ry’mugabo n’umugore, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.
Kwinjira muri iki gitaramo hari hashyizweho imyanya 2000 y’ubuntu ariko yamaze kurangira, aho hasigaye ubutumire bwishyurwa 10 000Frw, 30 000Frw ndetse na 50 000Frw.
Abafatanyabikorwa b’iki gitaramo barimo Laboratwari y’Igihugu yIbipimo bya Gihanga byifashishwa mu butabera [Rwanda Forensic Laboratory, RFL] n’abandi.
Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y’ibyo baherutsemo ku Mugabane w’i Burayi, aho baririmbiye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Danemark n’ahandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!