00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu minsi 7, ADEPR Nyarugenge bakusanyije asaga miliyoni 45 rwf

Yanditswe na

Joel Sengurebe na Emma-Marie

Kuya 11 November 2014 saa 10:06
Yasuwe :

Abakirisito ba ADEPR bashoboye gukusanya amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45 mu giterane cy’iminsi 7, azabafasha kubaka urusengero rushya bizeye ko ruzuzura muri Nyakanga 2015. Umushumba w’itorero rya ADEPR Nyarugenge, Reverend Pasteur Karangwa Sylvestre yavuze ko iki giterane cyari kigamije gukusanya ubushobozi ku nyubako y’urusengero rwa kijyambere rufite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda, kuri ubu rumaze kugendaho asaga miliyoni 600.
Ati “ Muri iki giterane (…)

Abakirisito ba ADEPR bashoboye gukusanya amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45 mu giterane cy’iminsi 7, azabafasha kubaka urusengero rushya bizeye ko ruzuzura muri Nyakanga 2015.

Umushumba w’itorero rya ADEPR Nyarugenge, Reverend Pasteur Karangwa Sylvestre yavuze ko iki giterane cyari kigamije gukusanya ubushobozi ku nyubako y’urusengero rwa kijyambere rufite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda, kuri ubu rumaze kugendaho asaga miliyoni 600.

Ati “ Muri iki giterane abantu batanze amafaranga asaga miliyoni 45, twari twanatumiye Choral Bethrehem mu Itorero rya ADEPR Rubavu .”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyarugenge Pasiteri Uwambaje Emmanuel yemeza ko uru rusengero ruzaba rwuzuye mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ku bwo kwizera Imana.

Yagize ati “ Igiterane twagiteguye dufite intego yo gukusanya amafaranga yo kubaka inkingi 35 zigize urusengero, twari dufite ikifuzo cy’uko zizaba zamuwe mbere ya Noheri. Ubu zatangiye kubakwa kuko amafaranga yabonetse ku kigereranyo cy’150 %.”

Akomeza avuga ko muri iki giterane hatabayeho kwinginga abantu gutanga amafaranga, ahubwo ko umuntu yatangaga bimuvuye ku mutima.

Aba bakirisitu bizeye ko ku wa 30 Kamena 2015 urwo rusengero rukazaba rusakaye runakinze.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages