00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Bubiligi hagiye kubera igiterane kizerekanwamo amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 October 2024 saa 07:37
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bagiye guhurira mu Bubiligi, aho bazaba baganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no muri iki gihugu gifatwa nk’umurwa mukuru w’u Burayi, ubundi abashoboye bagashora imari.

Ni igiterane kizahuriramo abarenga 150 bazaturuka mu bice bitandukanye byo mu Bubiligi n’ibindi bihugu bibwegereye, kikazaba ku wa 26 Ukwakira 2024.

Kizabera i Antwerp mu Majyarugu y’u Bubiligi. Cyateguwe n’Itorero Rafael Horeb Mountain riyoborwa na Pst Mutsindashyaka Jean Claude.

Kigamije guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga, bakarushaho kumenyana buri wese akamenya iby’undi akora, bagatezanya imbere ku birenze umurimo w’Imana cyane cyane ku bakora ubucuruzi.

Kizaba gishingiye ku nsanganyamatsiko yibaza niba “umuntu yasenga cyangwa akaramya Imana ariko akanaba rwiyemezamirimo".

Kizaba kandi ku mpamvu yo gusangira amahirwe nk’abantu baba mu bihugu bitandukanye ariko bafite icyo bahuriyeho cyo kuba ari Abanyarwanda, buri wese amenye icyo yakora kigamije iterambere rye n’iry’igihugu cy’inkomoko.

Umuyobozi w’Itorero Rafael Horeb Mountain, Pst Mutsindashyaka Jean Claude yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi cyane kuko n’utarihangira umurimo ashobora kuba yabwira abandi uko babigenje, Abanyarwanda baba mu mahanga bagakomeza kwiteza imbere ari na ko bagaruka guteza imbere igihugu cyabo.

Mutsindashyaka yavuze ko muri icyo giterane bazaba bari kumwe n’umucuruzi ukomeye ubukorera mu Rwanda, Byiringiro Francois Regis washoye mu bijyanye n’itumanaho.

Ati “Azaba ari kutwereka amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda abantu baba mu Bubiligi bashobora kubyaza amahirwe bakaza gushoramo. Azaba aduha amakuru y’uko bigenda.”

Muri icyo giterane kizaba cyitabiriwe n’abashoramari b’ingeri zitandukanye,hazaba hari n’umushoramari w’Umutaliyani witwa Pst Luca Cicero, wayobotse byeruye isoko ryo mu Bubiligi mu bijyanye n’imashini zishyushya, izitanga umwuka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, akagira inganda nyinshi muri icyo gihugu.

Pst Mutsindashyaka ati “Ntabwo dushaka gutoza abantu gusenga badakora. Umuntu ashobora gusenga ariko akaba intangarugero mu ishoramari. Dushaka ko twagira umumaro muri sosiyete ituye mu Bubiligi ariko twibanda ku b’iwacu, wa muntu wakoreraga abandi na we akikorera.”

Uretse Byiringiro uzaba agaragaza ubudasa bw’u Rwanda mu korohereza ishoramari, na Pst Cicero wo ku isoko ryo mu Bubiligi na we azaba yereka Abanyarwanda uko babigenje kugira ngo na, bo bashore imari muri icyo gihugu kibarizwamo Abanyarwanda benshi.

Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda aho, imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2023 bohereje mu gihugu miliyoni 470$ (arenga miliyari 600 Frw) avuye kuri miliyoni 444$ (arenga miliyari 566 Frw).

Ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye aho byibuze 23% yoherezwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu na gahunda za leta muri rusange, mu gihe andi 77% yoherezwa mu miryango n’inshuti z’ababa bayohereje, akajyanwa gushorwa mu bikorwa bitandukanye.

Pst Mutsindashyaka Jean Claude ni we Muyobozi w’Itorero Rafael Horeb Mountain rigiye guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga harebwa uko bashora imari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .