Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 bari buzuye BK Arena kuko hari n’abari bicaye hafi y’urubyiniro.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro Saa Moya n’iminota 46, ahava Saa Sita n’iminota irindwi mu gihe hari abari bakinyotewe ndetse bafite imbaraga zo kubyina.
Mu masaha agera kuri ane, Mbonyi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izikunzwe ndetse zizwi na benshi, yongeramo n’izindi nshya ziri kuri Album ya gatanu yise "Hobe” yamuritse mu Ukwakira.
UKO IGITARAMO CYAGENZE:
00:07: Igitaramo kirarangiye
Israel Mbonyi asoreje ku ndirimbo "Hari Ubuzima" yishimiwe cyane n’abari basigaye muri BK Arena, na we abashimira ko bitabiriye.
Ni indirimbo agiramo ati "Mubwire abantu iby’ijuru, ibyururutsa imitima; muvuge ko bahiriwe, muvuge ubundi buzima. Abafite imvune, mubasindagize; duhungire ku ibendera ribasha kuturengera."
00:00: Igitaramo cyambukiranyije umunsi
Saa 23:59 ni bwo Mbonyi yasoje kuririmba “Icyambu”.
Yahise ashimira abitabiriye iki gitaramo barimo abavuye muri Tanzania, Kenya, Uganda n’ahandi.
Yahise akurikizaho indirimbo ’Hari Ubuzima’ byitezwe ko ari yo ya nyuma mu gitaramo “Icyambu 4”.
23:52: "Icyambu" yongeye guhagurutsa benshi
Israel Mbonyi aririmbye indirimbo "Icyambu" yakomoyeho izina ry’ibitaramo akora kuri Noheli kuva mu 2022.
Abakiri muri BK Arena bahise bongera kuba bashya, bakomeza gufatanya na we kuririmba bashishikaye.
23:40: Mbonyi yongeye gushimira abamushyigikiye
Uyu muhanzi yashimiye Banki ya Kigali na Vitalo, biri mu bigo byamufashije gutegura iki gitaramo "Icyambu 4".
Yahise akurikizaho indirimbo "Baho" mbere yo kuririmba "Number One" yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu 2014.
23:32: Hari abatangiye gutaha
Mu gihe Mbonyi ageze kuri "Sikiliza", biragaragara ko abari muri BK Arena batangiye kugabanuka.
Gusa ntibikuraho ko hari abakicaye n’abahagaze, bakigaragaza inyota yo gukomeza gutarama.
23:20: Igitaramo cyaryoshye!
Nyuma ya "Sinzibagirwa" yishimiwe cyane n’abari muri BK Arena, Israel Mbonyi yakurikijeho "Nina Siri" yakunzwe cyane kurusha izindi ndirimbo ze zose kuko kuba iri mu Giswahili bituma n’abo mu bihugu byo mu karere bayisangamo.
Iyi ni yo ndirimbo Mbonyi yinjiriyemo ubwo yaherukaga gutaramira muri BK Arena mu 2024. Uko byari bimeze dutangira icyo gihe (ahagana saa Moya n’Igice), ni ko bimeze muri aka kanya, iminota 40 mbere y’uko umunsi urangira!
AMASHUSHO: Indirimbo "Nina Siri", yishimiwe bidasanzwe aho yahagurukije abantu bose bari muri BK Arena babyinana na Israel Mbonyi. pic.twitter.com/hDiZlnQ75i
— IGIHE (@IGIHE) December 25, 2025
23:15: Abantu baracyanyotewe
Nubwo Israel Mbonyi amaze amasaha atatu n’igice atangiye kuririmba, abakunzi be baracyanyotewe no gukomeza kumva indirimbo ze.
Bitandukanye n’uko mu bindi bitaramo bikunze kugenda aho bijya kwegereza umusozo abantu batangiye gutaha, abitabiriye "Icyambu 4" bo bakomeje kugaragaza inyota bafite aho bari kumutiza umurindi bagafatanya kuririmba no kubyina nyinshi muri izo ndirimbo.
23:07 Airtel yashimiwe.
Nyuma yo kuririmba "Sitamuaca", Mbonyi yashimiye sosiyete y’itumanaho ya Airtel kubera serivisi zayo no kuba iri mu bo bafatanyije gutegura iki gitaramo binyuze muri gahunda ya "Ikokinge" ifasha abantu kubona internet ihagije.
23:00: "Sitamuaca" yahinduye ibintu muri BK Arena
Indirimbo "Sitamuaca (Naramufashe sindekura)", yishimiwe bidasanzwe kubera uburyo yihuta, aho yahagurukije abantu bose bari muri BK Arena babyinana na Israel Mbonyi.
Irimo ubutumwa bushingiye ku kwizera gukomeye no kwihangana mu bigeragezo, aho umuhanzi agaragaza ko nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n’urukundo rwa Kristo.
Mbonyi atangira aririmba avuga ko yamaze kumenya Imana, kandi ko nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya na yo. Avuga ko nta muntu cyangwa ikintu cyamwambura ibihembo bye byo mu ijuru, “ikamba,” risobanura intsinzi y’abatsinze urugendo rw’ubuzima bari mu kwizera.
Akomeza agira ati "Ni iki kizantandukanya n’urukundo rwe? Amakuba n’ibyago ntibyabishobora. Iby’uyu munsi n’iby’ejo na byo ntibyabishobora. Yego naramufashe, sindekura."
AMASHUSHO: 🎶 “Ayee naramufashe sindekura...🎶
Israel Mbonyi yageze ku ndirimbo ye y'igiswahili “Sitamuacha” n'abari bicaye barahaguruka. pic.twitter.com/uSa24EulDj
— IGIHE (@IGIHE) December 25, 2025
– 22:55: Amwe mu mafoto ya Israel Mbonyi mu gice cya kabiri cy’igitaramo
22:45: Abitabiriye igitaramo bongeye guhagarara
Indirimbo “Ibihe” yahagurukije benshi mu bitabiriye igitaramo, bafatanya na Israel Mbonyi kuyiririmba.
Uyu muhanzi yayikurikije “Karame” irimo amagambo yo kuva mu byaha, kwiyegurira Imana no kunezerwa mu buntu bwayo.
Mu gitero cya mbere agira ati “Anyemeza ko ndi umunyabyaha ngo ninze, negere aho ari ku gicaniro, ngo mbabarirwe ndirimbe indirimbo z’urukundo.”
22:30: Ni bwo dutangiye
Nyuma yo kuririmba indirimbo ebyiri muri iki gice cya kabiri, Mbonyi agize ati "Turacyatarama, ni bwo dutangiye."
Yafashe akanya ashimira World Vision abereye ambasaderi, asaba abitabiriye igitaramo gufasha uyu muryango mu gikorwa cyawo "Tanga ifunguro".
Uyu muhanzi yashimiye kandi abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na we witabiriye iki gitaramo.
22:21: Mbonyi yaririmbye “Hobe” yicaye
Muri iki gice cya kabiri cy’igitaramo “Icyambu 4”, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ‘Hobe’ yitiriye Album ye ya gatanu yamuritse mu Ukwakira uyu mwaka.
Ni indirimbo uyu muhanzi yaririmbye yicaye, ndetse kubera uburyo igenda gake, benshi mu bari muri BK Arena na bo bari bicaye.
Hari aho agira ati “Hobe mutima we uhumure, urangamire Kristo wenyine. Hobe mubiri we uzubakwa, reba ingabo zikugose, ubwoba nibushire.”
Akomeza agira ati “Ni kuva ryari wibagirwa icyo nasezeranye nawe, ko ntacyo ntakweretse ngo umenye ko ngukunda. Ntukazajye ujya mu mirima y’abandi guhumbahumba ibyo basize, uzajye uhazwa n’ibyiza biva ku meza y’umukiza, dore so ni umutunzi ugaba agasagura.”
22:06: Israel Mbonyi yahinduye imyambaro
Nyuma y’iminota 33 Pasiteri Ruhimbya Aaron yigisha ijambo ry’Imana, Israel Mbonyi yagarutse ku rubyiniro yahinduye imyenda yari yambaye.
Uyu muhanzi wari wambaye imyenda y’umukara, kuri ubu yayihinduye yambara ishati y’umweru, ipantaro isa n’ivu n’inkweto z’umukara.
Yahise yinjirira ku ndirimbo yise "Nzaririmba" yasohoye mu myaka itandatu ishize.
– Indirimbo za Mbonyi zikomeje kunyura benshi
21:33: Pasiteri Ruhimbya yashimiye Israel Mbonyi
Nyuma yo kuririmba “Nzibyo Nibwira”, Mbonyi yafashe akaruhuko, aha umwanya Pasiteri Aaron Ruhimbya washimiye cyane uyu muhanzi kuba ahuza igitaramo Icyambu, Noheli n’ubuhamya bugenda.
Yifashishije amagambo yo mu ibaruwa Pawulo yandikiye Timoteyo mu gice cya gatatu, umurongo wa gatandatu, Pasiteri Ruhimbya yasobanuriye abitabiriye igitaramo icyo Noheli ari cyo.
Agira ati “Ni ibanga ry’Imana. Twicaye mu mayobera y’Imana. Turaririmbira mu bwiru bw’Imana.”
21:25: “Nzibyo Nibwira” yagaruriye imbaraga abananiwe
Mu gihe bamwe basaga n’abananiwe nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo “Urwo Rutare”, Israel Mbonyi yakurikijeho “Nzibyo Nibwira” yagaruriye imbaraga abari muri BK Arena.
Iyi ni indirimbo benshi bazi cyane kuko uyu muhanzi yayiririmbye bwa mbere mu myaka itanu ishize.
Mu magambo yayo, hari aho agera akagira ati “Nzi ibyo nibwira…Ngaho mugende mubwire abababaye, muhumurize abakomeretse, mubabwire ko dufite Imana itajya ihinduka.”
Nyuma y’iminota itandatu ayiririmba, Mbonyi yasirimbanye n’abari mu gitaramo.
AMASHUSHO: Israel Mbonyi yanyeganyeje BK Arena ubwo yari ageze ku ndirimbo ye yakunzwe cyane "Nzibyo nibwira". pic.twitter.com/FUjEDkTuMa
— IGIHE (@IGIHE) December 25, 2025
21:10: Israel Mbonyi aracyafite imbaraga
21:00: "Ndashima" yinjije abantu mu isaha ya gatatu y’igitaramo
Israel Mbonyi akomeje gususurutsa abitabiriye "Icyambu 4" mu ndirimbo zitandukanye, ndetse Saa Tatu z’ijoro zageze ari kuririmba indirimbo ’Ndashima’ yasohoye mu mpeshyi ya 2023.
Ni indi ndirimbo ye yishimiwe muri iki gitaramo cyitabiriwe cyane.
20:43: Kwicara ntibishoboka
Abitabiriye igitaramo "Icyambu 4" nta mwanya bashobora kubona wo kwicara bidaturutse ku kuba nta ntebe bafite hafi, ahubwo bitewe n’uko bishimiye Israel Mbonyi.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ndirimbo agezeho ya gatandatu ari yo ‘Unkebuke’ yakurikiye ’Ndakubabariye’, nta muntu n’umwe ushaka kwicara.
20:30: Amatoroshi ya telefoni yasimbuye amatara ya BK Arena.
Ubwo Israel Mbonyi yasaga n’usoje indirimbo ya gatanu "Ndakubabariye", amatara ya BK Arena yahise azimywa.
Abitabiriye igitaramo benshi bahise bacana amatoroshi ya telefoni zabo, Mbonyi akomeza kuririmba iyi ndirimbo.
20:19: Mbonyi yafashe gitari ku ndirimbo ya gatatu.
Indirimbo ya gatatu Israel Mbonyi yaririmbye muri iki gitaramo "Icyumba 4" ni ’Ku Migezi’.
Mbere yo gutangira kuririmba, uyu muramyi yahise afata gitari aracuranga, ndetse mu kuririmba yagendanaga n’abantu ibihumbi bari muri BK Arena, kugeza ubu bose bakomeje guhagarara.
Nyuma yo gusoza iyi ndirimbo, Mbonyi yakurikijeho ’Ku Marembo Y’Ijuru’ na yo yaririmbanye ijambo ku rindi n’abitabiriye dore ko amaze imyaka irenga umunani ayishyize ahagaragara.
20:08: Indirimbo ‘Yaratwimanye’ yanyeganyeje BK Arena.
Indirimbo ya kabiri Israel Mbonyi yaririmbye ku rubyiniro ni ‘Yaratwimanye’. Ni indirimbo yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cye dore ko baririmbanaga na we ijambo ku rindi.
Mbonyi waririmbye iyo ndirimbo ikarangira, yari ashyigikiwe n’umurindi w’abantu barenga ibihumbi 10 bitabiriye igitaramo cye kibaye ku nshuro ya kane kuva agitangije mu 2022.
Abakunzi be bose bahagurutse bafatanya na we kuririmba, yewe n’abari mu myanya y’icyubahiro nta n’umwe wicaye.
19:46: ISRAEL MBONYI YAGEZE KU RUBYINIRO
Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro, atangirira ku ndirimbo "Uri Yaaa".
Ni nyuma yo kuhasanga ababyinnyi b’intore, maze bafatanya na we.
AMASHUSHO: Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro maze ahera ku ndirimbo ye iri mu njyana gakondo yise "Uri Yaaa". pic.twitter.com/7UZqbk80VI
— IGIHE (@IGIHE) December 25, 2025
19:43: Intore zatanze ibyishimo
Abageze ku rubyiniro bavuza amakondera, bahise bahindura bavuza ingoma, bahasanganirwa n’intore ziciye umugara mu buryo bunyuze ibihumbi by’abitabiriye igitaramo muri BK Arena.
19:30: Umwirongi n’inanga byavugijwe mbere y’uko Mbonyi agera ku rubyiniro.
Mu gihe abitabiriye igitaramo bategereje Israel Mbonyi, umugabo ukenyeye bya Kinyarwanda yageze ku rubyiniro amara iminota itandatu avuza umwirongi.
Uyu mugabo akiva ku rubyiniro, yabisikanye n’umukobwa, Esther Niyifasha, na we ukenyeye bya Kinyarwanda, acuranga inanga mu gihe cy’iminota itanu.
Niyifasha yasimburanye n’abagabo bavuza amakondera n’ingoma.
19:25 Abantu benshi bamaze kugera muri BK Arena.
19:20: Icyambu gitegurwa kuva muri Mutarama
Mu buryo bw’amashusho yafatiwe muri BK Arena, yagejejwe ku bitabiriye iki gitaramo, Israel Mbonyi yavuze uburyo yatangije ibi bitaramo yise "Icyambu", ahishura ko iyo umwaka utangiye na we atangira gutangira gutegura ibizaba mu mpera zawo.
Yavuze kandi ko afite ikipe nini bafatanya kubitegura kuko byamaze kuba ikintu kinini kirenze ubushobozi bwe.
19:15: Hari abakiri kwinjira muri BK Arena.
19:10: Itsinda ricuranga rikomeje gususurutsa abageze muri BK Arena
– Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima ya benshi ni muntu ki?
Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Israel Mbonyicyambu. Yize amasomo arebana na Farumasi mu Buhinzi asoza Kaminuza mu 2015.
Mbonyi kuri ubu afite imyaka 33 kuko yavutse mu 1992, avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. We n’umuryango bageze mu Rwanda mu 1997.
Yakuze akunda gusengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church, akaba yarakuze akunda kuririmba muri korali uretse ko wasangaga ari umucuranzi.
Yatangiye kuririmba akirangiza amashuri yisumbuye mbere yo kwerekeza kwiga mu Buhinde, aho yasohoreye indirimbo yatumye amenyekana yise ‘Yankuyeho urubanza’.
Mu 2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kuririmba ku giti cye.
Mbonyi yakomeje kugira igikundiro mu Banyarwanda n’abumva indirimbo z’Ikinyarwanda mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kugeza n’ubu.
Yashyize hanze Album ye ya mbere yise Number One, yamuritse mu 2014.
Muri 2017 yasohoye iya kabiri yitwa ‘Intashyo’ yamurikiye muri Camp Kigali n’aho mu 2023 yamuritse iya gatatu yise ‘Nk’umusirikare’ yamurikiye mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert II’.
Kuri Noheli iheruka, ni bwo yamuritse Album ye ya kane yise "Ndi ubuhamya bugenda" mu gitaramo yise ‘Icyambu Live Concert III’ mu gihe iya gatanu yise ’Hobe’ yayimurikiye muri Intare Conference Arena ku wa 5 Ukwakira 2025.
Israel Mbonyi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bitewe n’uko yahembuye imitima ya benshi ndetse no kuba akunzwe n’abatari bake.
18:50: Abafasha Mbonyi mu gitaramo bageze ku rubyiniro.
Nyuma y’iminota myinshi yo gutegereza, itsinda ricuranga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, rifatanya na Israel Mbonyi muri iki gitaramo, ryahamagawe ku rubyiniro kugira ngo risusurutse abageze muri BK Arena mu gihe hategerejwe ko abaguze amatike bose bahagera.
18:48: Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo nyuma yo kumurika album ya gatanu
Ku wa 5 Ukwakira ni bwo Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ igizwe n’indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili mu gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena.
18:39: Amatike yo kwitabira iki gitaramo yamaze gushira
Abateguye iki gitaramo batangaje ko amatike yashize ku isoko, iminota mike mbere y’uko gitangira.
Ni ku nshuro ya kane Israel Mbonyi yujuje BK Arena ifite imyanya ibihumbi 10 by’abantu bicaye neza.
Muri iki gitaramo hashyizweho n’amatike agenewe abantu baba bicaye imbere, hafi y’urubyiniro kandi na yo yamaze kugurwa. Bivuze ko abaguze amatike barenga ibihumbi 10.
18:10: Uko imbere muri BK Arena hateguye
AMASHUSHO: Uko byifashe muri BK Arena mu gihe habura iminota mike ngo Umuramyi Israel Mbonyi ataramire abitabiriye igitaramo cye yise "Icyambu 4". pic.twitter.com/7aPkPVn0SZ
— IGIHE (@IGIHE) December 25, 2025
– 17:50: Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya kane.
Kuva mu 2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Inshuro zose yabikoraga yuzuzaga iyi nyubako itinywa n’abatari bake mu bahanzi bitewe n’uburyo kuyuzuza bisaba imbaraga.
Ubwo aheruka gukora iki gitaramo mu 2024, Israel Mbonyi yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki yatangiye mu 2014.
17:40 Abitabiriye igitaramo bakomeje kugera kuri BK Arena.
17:10: Aba mbere batangiye gufata ibyicaro muri BK Arena
Itsinda rifasha Israel Mbonyi kuririmba ryasoje imyiteguro ya nyuma mu buryo riza guserukamo.
Nyuma yo gusoza iyo myiteguro, abitabiriye igitaramo bahise batangira kwinjira muri BK Arena, bajya mu byicaro, buri wese bitewe n’itike yaguze.
16:00: Imiryango ya BK Arena yafunguwe, abantu bitabiriye igitaramo batangira kwinjira, ariko bategerereza hanze y’iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Imbere muri Arena, hari indi myanya yongerewemo hasi, iruhande rw’aho Israel Mbonyi ataramira.
Biteganyijwe ko igitaramo gitangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Amafoto: Kwizera Hervé, Nezerwa Salomon & Cyubahiro Key




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!