Choir Fest Season 1 izahuza amatsinda n’amakorali atandatu, iteganyijwe kubera muri Serena Hotel, ku wa 6 Ukwakira 2019, kuva saa Cyenda z’amanywa.
Iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka ryateguwe na Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema N Wilson afatanyije n’abandi bantu banyuranye.
“Choir Fest” yatumiwemo Korali Ijwi ry’Impanda na Maranatha n’amatsinda amaze kwandika izina mu muziki uhimbaza Imana ya True Promises, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na Alarm Ministries. Abazacyitabira bazabwirizwa ijambo ry’Imana n’Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church, Bishop Dr Fidèle Masengo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mugwema Wilson yavuze ko ku nshuro ya mbere y’iri serukiramuco bifuje gukorana na korali zumvise icyerekezo cyabo ariko ko zizongerwa.
Yagize ati “Twifuzaga kubona korali nyinshi ariko kubera ko ari ugutangira ntabwo byatworoheye. Mu yandi madini nka Kiliziya Gatolika twifuzaga kubona korali zabo ariko ntibyadukundiye ariko ubutaha zizaba zihari.”
Amatsinda na korali zizitabira iri serukiramuco zizaririmba indirimbo zo mu gitabo, izayo za kera n’inshya ariko zakunzwe cyane.
Mugwema yavuze ko bifuza ko abantu benshi bakunda kandi bumvise izo ndirimbo bazongera kuzicurangirwa kandi bakanyurwa.
Yagize ati “Abantu bazaze biteguye gufashwa no gukizwa. Bazanezerwa ndetse banabone korali zabo bataramane.’’
Choir Fest biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka mu Ukwakira ndetse izagezwa no mu bindi bice by’u Rwanda hanze y’Umujyi wa Kigali.
Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu y’icyubahiro (VIP) na 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga (VVIP).



















TANGA IGITEKEREZO