Iyi korali ikorera mu Itorero ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, igizwe n’abarangije amasomo yabo muri Kaminuza ya ULK ubu akaba ari abakozi n’abikorera ku giti cyabo mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Korali Jehovah Jireh ikataje mu bikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo n’irindi terambere ritanga impinduka zuzuye.
Ni imwe mu zikomeye muri ADEPR ndetse yitabazwa mu bitaramo bigari byaba ibyo muri iri torero n’ahandi.
Mu mpera z’icyumweru, tariki ya 2-3 Ukuboza 2023, izataramira i Gihundwe mu Karere ka Rusizi aho Itorero ADEPR ryatangiriye. Ni igiterane gifite igisobanuro kigari kuri benshi muri aba baririmbyi kuko hari benshi muri bo bazaba bahageze bwa mbere.
Muri iki giterane kigamije gukomeza gushyigikira imirimo y’inyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Gihundwe, Korali Jehovah Jireh izafatanya na Bethania, iya mbere yabayeho mu mateka y’iri torero. Abazacyitabira bazagaburirwa ijambo ry’Imana na Pasiteri Uwambaje Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu muri ADEPR.
Muri gahunda yabo ku wa Gatandatu biteganyijwe ko mbere ya saa Sita abaririmbyi bazataramana no gusabana n’abanyeshuri basaga 2000 n’abarimu babo bazaba baturutse mu mashuri atandukanye yo mu Murenge wa Kamembe, Mururu na Giheke ndetse n’aba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rusizi.
Aha hazatangirwa ibiganiro biganisha ku nsanganyamatsiko iri mu Cyongereza igira iti “Education grounded on Christian values: Foundation for holistic development of the Church and the Country”, bisobanuye “Uburezi n’Uburere bwubakiye ku ndangagaciro za Gikirisitu: Umusingi w’Iterambere ryuzuye mu Itorero no mu gihugu’’.
Nyuma y’aho hazakomeza n’igitaramo cy’indirimbo, Ijambo ry’Imana no gusenga hamwe n’abantu bose bazacyitabira.
Iki giterane cyateguwe mu gihe hari n’ikibazo cy’abana bata ishuri n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Ni yo mpamvu abagiteguye bashimye kurushaho kwegera no gushyira imbaraga mu bakiri bato kuko ejo ari bo bazaba bayoboye itorero n’izindi nzego zikorera mu gihugu n’ahandi ku Isi.
Korali Jehovah Jireh yagitumiwemo yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ubu imaze imyaka 25 mu ivugabutumwa. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, "Umukwe araje", "Tugufitiye icyizere Mana", "Izahanagura amarira", "Imana yaraduhamagaye", "Kugira ifeza", "Guma muri Yesu", "Ingoma yawe", "Intsinzi" n’izindi.
ADEPR yatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940. Yagejejwe mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suède. Nyuma y’imyaka itatu bahageze ni bwo mu 1943 babatije Umunyarwanda wa mbere, Sagatwa Rudoviko, wabaye umukirisitu wa mbere mu itorero.
Ubutumwa bwashibutse mu myaka 83 ishize bumaze gukwira ku Isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda ADEPR ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri. Aho Itorero ADEPR ryatangirijwe hari kubakwa urusengero rushya mu gukomeza gusigasira ayo mateka yaryo.
Reba indirimbo Korali Jehovah Jireh iheruka gushyira hanze








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!