Ni ibitaramo uyu muhanzi azakora tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024 mu mujyi wa Dar Es Salaam. Icya mbere kizabera ahitwa Mlimani City ikindi kizabera Leaders Club.
Ibi bitaramo Mbonyi agiye gukorera muri Tanzania byateguwe na sosiyite Wakati wa Mungu yashyize imbere ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni inshuro ya gatatu bateguye ibi bitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Mbonyi muri Tanzania kizabera ahitwa Leaders Club ni amashilingi ibihumbi 20 Tsh (hafi ibihumbi 10Frw) ahasanzwe na 50 Tsh (ibihumbi 24Frw) muri VIP.
Muri ibi bitaramo Mbonyi azaririmbana n’abarimo Rehema Simfukwe, Halisi Ministry , Joel Lwanga, n’abandi.
Mbonyi agiye gutaramira muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka mu bihugu birimo u Burundi aho yataramiye i Bujumbura mu ntangiriro za 2023, muri Kenya muri Kanama 2024 ndetse no muri Uganda aho yataramiye i Kampala n’i Mbarara muri Kanama 2024.
Uretse ibi bitaramo bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi ateganya gukorera ibindi muri Mozambique ndetse no muri Afurika y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!