Rwanda Shima Imana ni igiterane gisanzwe gihuza abaturuka mu matorero atandukanye bagasenga bashimira Imana aho u Rwanda rugeze.
Kuri iyi nshuro, Rwanda Shima Imana izakorwa hashimwa Imana ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Amakuru yagiye hanze agaragaza ko iki giterane kizaba ku wa 15 Nzeri 2024 kikazabera muri Stade Amahoro.
Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini n’amatorero muri Gicurasi 2023, Pasiteri Antoine Rutayisire, yabasabye kubigira ibyabo kuko igiterane nk’icyo kiba gikeneye amasengesho amafaranga ndetse n’igihe.
Yagize ati “Mwese ndabasabye ngo mubigire ibyanyu kandi turi gushaka ko mu gihe Stade Amahoro izaba yarabonetse ari ho tuzakorera iki giterane kandi n’iyo hataba ho, icy’ingenzi cyo kumenya ni uko Rwanda Shima Imana uyu mwaka igomba kuba nta gisibya.”
Iki giterane kigiye kongera kuba nyuma y’imyaka irenga itanu cyari kimaze kitaba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19 byumvikana ko Abanyarwanda bari bagikumbuye kuko ujya uba umwanya mwiza wo gutaramirwa n’abahanzi n’amakorali bakunda ndetse bakabona abanyamadini bahuriye hamwe.
Igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.
Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren, wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.
Pasiteri Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika usanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ni umwe mu bashinze umuryango PEACE Plan utegura Rwanda Shima Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!