Kuri iyi nshuro kiri kubera muri Stade Amahoro ndetse kiri gukorwa hashimwa ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe no kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.
Abaturutse imihanda yose bitabiriye iki giterane cyane ko kwinjira ari ubuntu.
Abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Ben na Chance, Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, Josh Ishimwe, Bosco Nshuti na Prosper Nkomezi, Ambassador Choir, Jehovah Jireh n’abandi basusurukije abakunzi babo bitabiriye icyo giterano.
Iki giterane kibaye nyuma y’imyaka irenga itanu cyari kimaze kitaba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.
Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren, wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.
Kuri iyi nshuro iki giterane cyagombaga kuba ku wa 15 Nzeri 2024 gisubikwa kubera ko byahuriranye n’Umukino w’Umupira w’Amaguru ubanza mu mikino nyafurika, CAF Champions League wahuje APR FC yo mu Rwanda na Pyramids FC yo mu Misiri ukarangira amakipe yombi anganya igitego 1:1.
Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Ambasaderi Dr. Charles Murigande yagaragaje ko gushima ari umuco mwiza w’Abanyarwanda.
Ati "Aho kwirata ubwenge, kwirata ubutwari, ubutunzi twirate ko Imana yaduhaye ubuzima. Ngiye kuvuga aho Imana yakuye u Rwanda n’aho itugejeje bwakwira bugacya. Turashimira Imana ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano bisesuye, turashimira inzego z’umutekano zikora zitanze ngo tubigereho."
Yakomeje agira ati "Ibi ntitwabifata nk’ibintu biri aho kuko muri iyi myaka 30 abashatse kutuvutsa amahoro n’umutekano babaye benshi ariko turashimira Imana ko yaburijemo imigambi yabo mibi."
Yagaragaje ko Abanyarwanda bishimira kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barongeye kunga ubumwe bakaba basangiye urugendo rw’iterambere.
Ku birebana n’ubukungu, yashimye ko u Rwanda rwazahutse, akomoza ku rugendo bigeze gukora nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi amafaranga yari kujyana abari burutegure ngo bazaherekeze Perezida Pasiteri Bizimungu arabura.
Yashimangiye ko mu 1995 ubwo higwaga ku ngengo y’Imari izakoreshwa n’u Rwanda mu mwaka ukurikiyeho yari miliyari 54 Frw gusa ariko ubu yikubye inshuro 105.
Yashimye Imana kandi yashoboye ubuyobozi bw’u Rwanda kugera ku iterambere rugezeho mu nzego zinyuranye z’Igihugu.
Ati "Turashima Imana yaturindiye Perezida, imuha icyifuzo cy’uko u Rwanda rwava mu mwijima, none yarabikoze ubu rwavuye mu mwijima."
Amb. Murigande kandi yashimye Imana ko yahaye Abanyarwanda Ijabo mu mahanga cyane ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda baterwaga ipfunwe n’abo bari bo mu mahanga ariko kuri ubu bakaba baterwa ishema ndetse n’abanyamahanga bashaka kurwigiraho.
Yavuze ko nko mu 2000 mu Rwanda hageraga indege 20 gusa mu cyumweru ariko kuri ubu zikaba zihagenda ku munsi.
Amafoto: Kwizera Herve na Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!