Ni igitaramo kizaba Ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 saa cyenda mu Ihema rinini rya Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu nta kiguzi cyashyizweho kugira ngo umuntu wese wifuza gutarama atazagira inkomyi y’ubushobozi.
Umuyobozi wa Korali Conerstone, Julien Dushimimana abitangaza, yabwiye IGIHE bahisemo gushyira iki gitaramo ahantu hahenze ariko ntibishyuze, ariko ukugira hatazagira umuntu ukeneye guhemburwa ariko akagongwa n’ubushobozi.
Ati “Gushyira igitaramo ahantu hahenze ariko abantu bakazinjira nta kiguzi batanze ni ikintu Korali Conerstone yateguye kera ndetse, ubushobozi bwo kwishyura aho igitaramo kizabera n’ibindi bizakenerwa bikaba byaratanzwe n’abaririmbyi n’abafatanyabikorwa cyangwa abaterankunga ba Korali tutibagiwe kandi n’inkunga y’itorero UEBR Conerstone ibarizwamo. Ni ukugira ngo buri wese ukeneye guhembuka azabone uko yinjira”.
Yakomeje avuga ko abazitabira iki gitaramo bagomba kwitegura ibihe byiza byo kuramya Imana no guhembuka ku buryo bukomeye kubera ko yaba Conerstone irimo gutegura ibyiza gusa, izageza ku bazitabira ndetse n’abatumirwa imyiteguro irarimbanyije.
Ati “Twese intero ni imwe ni ukuzamura ibendera ya Yesu mubutumwa bwiza.Turararika abantu bose ingeri zose kuzaza kubana natwe muri iki gitaramo bizatubera umugisha kubabona.’’
Yavuze ko bahisemo gutumira Gisubizo Ministries na Shalom Choir kuko ari zimwe muri korali zikunzwe kandi zikora ivugabutumwa zifata ku ngero zose.
Korali Conerstone izaba imurika album yise ‘Nzaririmba’ iriho indirimbo esheshatu. Ku munsi w’igitaramo nibwo iyi album izamurikwa. Mu ndirimbo ziriho hamaze gusohoka eshatu izindi zose zizajya hanze uwo munsi.
Korali Conerstone yatangiye mu 2014 itangirana abaririmbyi 25 ubu bamaze kuba abaririmbyi 80 b’ingeri zose. Imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa n"ibiterane bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.
Album izamurika izaba ari iya mbere izaba igizwe n’indirimbo z’ amajwi n"amashusho kandi hazabaho n’igikorwa cyo gufata andi majwi n’amashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri.
Reba indirimbo ya ‘Korali Cornerstone’ iheruka




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!