00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisubizo Ministries igiye kwizihiza imyaka 20 imaze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 December 2024 saa 05:17
Yasuwe :

Gisubizo Ministries yamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, igiye gukora igitaramo gikomeye yizihiza imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana ibinyujije mu ndirimbo.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2024 muri Expo Ground i Gikondo. Kizabanzirizwa n’umugoroba wo kuramya no guhimbaza uzaba ku wa 13 na 14 Ukuboza muri Foursquare Kimironko.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries Rushambara Alfred, yabwiye IGIHE ko mu myaka 20 habayeho ibintu bitandukanye haba mu banyamuryango kuko bagabye amashami ahantu hatandukanye.

Ati “Imyaka 20 n’imyaka itari myinshi cyane ariko itari na mike mu murimo w’iyogezabutumwa bwa Yesu kirisitu, kandi ubona ko habayemo iterambere ridasanzwe haba mu banyamuryango bacu ndetse no kwaguka kwa Gisubizo Ministries ubu dufite amashami 32 ku Isi yose. Ni intambwe ikomeye.”

Kugeza ubu Gisubizo ifite amashami mu Burayi, Australia, Uganda, Kenya, RDC, Amerika, Canada n’u Burundi.

Yakomeje avuga ko iyi sabukuru ari iya Gisubizo Ministries ku Isi yose n’amashami yayo yose, agaragaza ko ariko bashatse kubihuza n’ibitaramo basanzwe bakora bya Worship Legacy.

Rushambara yavuze ko umusanzu bamaze gutanga yaba mu ivugabutumwa ndetse no muri sosiyete ari uwo kwishimirwa cyane muri iyi myaka bamaze.

Ati “Umusanzu wo uragaragara cyane, kuko umusanzu wacu wa mbere ni ukwigisha abantu kuva mu byaha bakihana bakakira Yesu nk’Uwami n’Umukiza, icya kabiri twashyigikiye amatorero menshi mu kwiyubaka ariko tunafasha urubyiruko rwinshi kuva mu ngeso mbi.”

“Umusanzu wa Gisubizo muri sosiyete uragaragara cyane hano mu Rwanda aho Gisubizo yatangiriye no ku isi mu bice bibarizwamo Gisubizo Ministry, mu guteza imbere urubyiruko mu kuva mu biyobyabwenge no kureka ingeso mbi. Tugira gahunda yitwa ‘Back to school’ aho twishyurira abana batabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri aho ubu tubarura abana benshi bafashijwe nayo.”

Muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20, Gisubizo Ministries izifashisha amakorali yayo y’amashami yo muri Kenya, RDC, Burundi, Uganda, Amerika ndetse no mu Rwanda. Kizabwirizamo Past. Ruhimbya Aaron. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki gitaramo cyahujwe na ‘Worship Legacy Season 5’ aho hazaba hakorwa ‘Live Recording’ ya zimwe mu ndirimbo nke za Gisubizo. Mu mwaka ushize Gisubizo yari yakoze ‘Worship Legacy Concert’ yabereye i Bujumbura ku wa 11 Kamena 2023.

Gisubizo Ministries yaboneye izuba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali mu 2004. Yatangiye ari korali y’abanyeshuri bishyize hamwe muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais. Yakoraga ibitaramo byo kwinjira mu biruhuko no kubisoza ku biga mu mashuri yisumbuye.

Igitekerezo cyo gutangiza minisiteri cyazanywe na komite y’abantu 10. Ni intambwe yarebaga ku kwagura ivugabutumwa, rikajyana n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Uyu muryango uzwi cyane mu iyamamazabutumwa ry’indirimbo. Ni wo wibarutse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikomeye mu Rwanda no mu karere.

Gisubizo Ministry Kenya izaririmba muri iki gitaramo kigiye kubera i Kigali
Gisubizo Ministry Kigali ni imwe mu makorali ya Gisubizo azaririmba muri iki gitaramo
Gisubizo Ministry Bujumbura nayo itegerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages