Iki gitaramo kizabera kuri Light Church i Kabuga ku Cyumweru, tariki 12 Kanama 2018, abazitabira bazaririmbirwa n’abahanzi barimo Papa Emile, Damascene Kanuma, Janvier Kayitana, Arsene Tuyi, Eddie Mico, Babu ndetse n’umuraperi witwa MD mu zihimbaza Imana.
Mu kiganiro n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR, Kalisa Fred, akaba n’Umuyobozi wa Disciples Ministries yavuze ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gushakira abahanzi bagaragaza impano muri ‘Gospel’ ubushobozi bwo kubashyigikira bakabakorera indirimbo.
Yagize ati “Muri iki giterane tuzibanda ku butumwa bwo gushyigikirana kuko Bibiliya ivuga ngo ‘Nk’uko icyuma gityaza ikindi ni ko umuntu akwiye gutyaza mugenzi we,’ twese ntabwo dufite impano yo kuririmba ariko dushobora gufatanya mu kuzamura abayifite. Ubutumwa natanga ni ubwo kubafasha kugira ngo bazamure umuziki wabo n’ubutumwa bwiza babwiriza bugere kuri benshi.”
Yagize ati “Muri iki giterane hazaba harimo n’igikorwa cyo gutanga umusanzu ku bitabiriye aho tuzakuramo ubushobozi bwo gufasha abahanzi bari kuzamuka mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ntitwahita tuvuga ngo tuzakorera bangahe cyangwa se indirimbo zingahe ariko ubushobozi buzaboneka ni bwo buzaduha ishusho cyangwa umubare w’ibyo tuzakora.”
Yasabye abasanzwe bakunda ibihangano by’abahanzi bakora umuziki wo guhimbaza Imana kuzitabira icyo giterane kugira ngo bafatane urunana mu kubazamura kuko ari “ishema rya buri wese muri bo kuba babona umuhanzi ateye imbere barabigizemo uruhare kandi abwiriza ubutumwa bwiza.”
Kalisa yavuze ko mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane harimo umwe mu bo bazakorana mu kuzamura ibikorwa bakora bahimbaza Imana binyuze mu muziki. Abandi babatoranyije bifuza kubashyigikira kugira ngo ubutumwa bwabo bubashe kugera kuri benshi, babahisemo bagendeye ku bari kuzamuka kandi bafite impano.



















TANGA IGITEKEREZO