Yabigarutseho mu giterane cyiswe ‘Rwanda Revival Conference’ cyamaze iminsi itatu mu Rwanda aho cyatangiye ku wa 14 Gashyantare 2025, gihuza abakristu bavuye hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye.
Apôtre Grace Lubega yahishuye urukundo afitiye u Rwanda, yemeza ko amaze imyaka myinshi arusengera ndetse anashima Imana yongeye gutuma arugeramo.
Ati “Nishimiye kuba ndi hano, dukunda u Rwanda cyane, twasengeye iki gihugu imyaka myinshi kandi dushimira Imana ko yafunguye irembo ngo tuze muri iki gihugu. Ndashima umwami Yesu ko yampaye amahirwe yo kuba ndi aha, umugore n’abana bampaye intashyo.”
Yashimiye cyane Umuyobozi Mukuru wa Foursquare Church, Bishop Dr. Masengo Fidele, wakoresheje imbaraga nyinshi ngo icyo giterane kibeho.
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kurangwa n’urukundo ndetse no kwicisha bugufi umunsi ku wundi binyuze mu kwigira kuri yesu kristo, abasaba gutoza abo bayobora mu buryo bwiza kandi butanga umusaruro.
Ati “Nkunda kubwira abantu ko buri rubuto, ikibabi, ishami bituruka mu kubonera kw’imbuto yacyo. Iyo hari umuntu wavutse mu muryango ufite indwara runaka, n’abaganga baravuga ngo, birashoboka ko ufite iyo ndwara kubera ko ari uruhererakane rw’igisekuruza cyawe. Sogokuruza wawe yari ayifite na we ikakugeraho, atari uko utitwararika ahubwo kubera kubonera kw’imbuto. Kuko imbuto ibyara ibyayo.”
Yakomeje ati “Buri gihugu kigira amateka yacyo mu by’imyizerere. Ese amateka y’umwuka mu Rwanda afite imbuto nziza zifite ubushobozi bwo kubyara ibintu abakozi b’Imana mu Rwanda bizeye kubona? Cyangwa dutekereza ko kuko dusenga, twiyiriza ubusa n’ibi bintu abakirisitu bakora ko bihagije ngo bihindure kamere y’amateka.”
Yashimangiye ko imbuto ikwiye kubibwa ari ukwigisha ukuri kwa Yesu Kristo hagamijwe kuyobora abantu mu nzira nziza.
Ati “Imbuto mvuga hano ni kristo, ariko ni uwuhe kristo wakubwirijwe? Pawulo yaburiye itorero ko hari undi uri kuza akigisha indi mbuto itandukanye n’iyo twigishije kubera iyo mbuto mukakira undi mwuka cyangwa ubundi butumwa butandukanye n’ubwo mwakiriye. Bibiliya iravuga ngo muzamenya ukuri kandi uko kuri ni ko kuzababatura. Ikibazo ni niba icyo uzi ari ukuri kuki utabohotse?”
Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iwatangije Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala.
Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y’i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana.
Manifest Fellowship igize igice cy’umurimo w’ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw’Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.
Uretse gusangira ijambo ry’Imana ku bantu bitabiriye icyo gitaramo, habayeho no gutaramirwa n’abahanzi nyarwanda bari mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Prosper Nkomezi, Patrick na Tracy n’abandi batandukanye.
























Amafoto: Cyubahiro Aimable Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!