Iki giterane cy’iminsi itatu giteganyijwe kuba kuva ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mata kugeza ku Cyumweru, ku wa 30 Mata 2023.
Olivier Ishimwe uhagarariye itsinda rigitegura yabwiye IGIHE ko uretse gushaka ububyutse ikindi kigamijwe ari ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kirisitu, kubohora abantu baboshywe n’ingoyi z’umwanzi, gusengera abarwayi n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima no kwimika abandi bashumba biyongera ku bahari mu rwego rwo gushyigikira umurimo w’Imana.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Accelerate God’s Kingdom”, bishatse kuvuga ngo “Ihutishe Ubwami bw’Imana”. Iri muri Bibiliya mu Gitabo cya 1 Samweli 10:9.
Kizayoborwa na Bishop Leonard Uwiringiyimana n’umugore we Pasiteri Francine Uwindatwa mu gihe Apôtre Dr Paul Gitwaza n’umugore we Pasiteri Nyinawingeli Angélique bazabwiriza abazacyitabira.
Akarusho kandi ni uko iki giterane kizaca ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, YouTube na Instagram za Zion Temple Celebration Center Atlanta ndetse no kuri O TV (yamenyekanye nka Authentic TV) yo mu Rwanda.
Iki giterane cy’ububyutse kizitabirwa n’abaramyi, abaririmbyi banyuranye barimo Asaph Music International Atlanta, (Georgia) na Asaph Music International Dallas (Texas). Hari n’abandi baririmbyi bazwiho gufasha benshi mu gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Olivier Ishimwe yatangaje ko imyiteguro yose yarangiye, biteguye kwakira abantu kugira ngo imitima yabo yongere guhemburwa no gusabana n’Imana binyuze mu kuramya no kumva ijambo ry’Imana rizigishwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Zion Temple Celebration Center yatangijwe na Dr Paul Gitwaza akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries. Iri torero rimaze gufungura insengero zirenga 120 hirya no hino ku Isi.
Ishimwe yavuze ko iri torero ryishimira intambwe rimaze gutera mu kuvuga ubutumwa bwiza.
Ati “Zion Temple Celebration Center ni itorero ryagize imbaraga cyane mu nyigisho na gahunda zashyizweho n’Intumwa Dr Paul Gitwaza cyane cyane nyuma y’imyaka itatu amaze yimukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho abarizwa mu Itorero riherereye muri Leta ya Texas.”
Yakomeje avuga ko hamaze gufungurwa amatorero mu bice bitandukanye bya Amerika, ahabarizwa arimo irya Ohio, Indiana, Michigan, Georgia, Texas, Arizona. Biteganyijwe ko uyu mwaka na New York hazafungurwa itorero rishya.
Zion Temple Celebration Center mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika riyobowe na Bishop Leonard Uwiringiyimana n’umugore we Pasiteri Pastor Francine Uwindatwa kuva ryafungurwa mu 2005.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!