Alarm Ministries yatangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu buryo bw’indirimbo tariki 02 Kanama mu 1999, batangira ari abantu icyenda gusa ndetse nta n’ubushobozi bufatika bari bafite.
Ni ibintu bitabaciye intege zo gukomeza umurimo w’Imana ahubwo kwihangana kwabo no gusenga cyane byatumye bivamo umusaruro bishimira uyu munsi.
Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David yabwiye IGIHE ko bashima Imana yabanye na bo kuko bitari byoroshye bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahuye na zo muri urwo rugendo.
Ati “Umusaruro ni mwinshi cyane twaragutse mu buryo bwose, abanyamuryango bariyongereye cyane kuko twatangiye turi icyenda none ubu turi 168 ndetse Imana yaduhaye ubushobozi budufasha kugera ku ntego zacu twari dufite zirimo n’ibikorwa tubasha kugenda dutegura.”
Gakunzi yagaragaje ko imbogamizi nyinshi bahuraga nazo zishingiye ku babacaga intege bagitangira ariko ko babashije guhangana na zo ndetse kuri ubu bakaba bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 25 bagiha ikaze abifuza gufatanya na bo umurimo w’Ivugabutumwa cyane ko bakira buri wese uturutse mu idini iryo ari ryo ryose kuko ari itsinda ritegamiye ku idini runaka.
Yahishuye ko bashyize imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ivugabutumwa rya bo birimo no gutangiza Umuryango wa Alarm Ministries muri Amerika.
Ati “Ibikorwa dufite uyu mwaka ni byinshi ariko icyo dushyizemo imbaraga cyane ni ugutangiza Umuryango wa Alarm Ministry muri Amerika, twakira abantu bose batugana n’ubu turi kwakira.”
Zimwe mu ndirimbo za Alarm zakunzwe zirimo ‘Jehovah ushyizwe Hejuru’, ‘Turakomeye’, ‘Hashimwe Yesu watsinze satani’, ‘Imana yo mu misozi’ n’izindi zitandukanye.
Alarm Ministries yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye birimo icyiswe ‘True Worship Atmosphere’ cyanditse amateka iheruka gukorera muri Dove hoteli ubwo yaserukaga ku rubyiniro yambaye imyenda ya gakondo ikanaririmba yifashishije ibikoresho bya gakondo mu Ukwakira mu 2017.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!