Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 bari buzuye BK Arena kuko hari n’abari bahagaze hafi y’urubyiniro.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro saa Moya n’iminota 39, ahava saa Sita n’iminota ibiri mu gihe abantu benshi bari bakinyotewe ndetse bafite imbaraga zo kubyina.
Mu masaha arenga ane, Mbonyi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izikunzwe ndetse zizwi na benshi, yongeramo n’izindi nshya ziri kuri Album ya kane yise "Ndi ubuhamya bugenda".
UKO IGITARAMO CYAGENZE:
00:01: Igitaramo cyambukiranyije umunsi
Abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi "Icyambu Live Concert III" bari bafite umurindi udasanzwe muri BK Arena.
Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku ndirimbo iri mu zakunzwe na benshi ‘Hari ubuzima’, abitabiriye igitaramo cye bose bagaragaje umurindi udasanzwe basimbukira rimwe kuva indirimbo igitangira kugeza irangiye.
Bitewe n’uko abitabiriye icyo gitaramo bari benshi, umurindi wabo wawumvaga aho wicaye, ku buryo washoboraga kwikanga ko hari umutingito cyangwa ikindi kibayeho.
Iyo ndirimbo ni na yo yasoje igitaramo cye ‘Icyambu Live Concert cya 2024’.
Saa Sita zuzuye abantu bagifite imbaraga zo kubyina, ariko Israel Mbonyi abashimira ko bitabiriye ari benshi, avuga ko amasaha yagiye, arasezera.
– 23:48: Mbonyi yashimiye Minisitiri Nduhungirehe, yizeza ko azataramira muri Stade Amahoro
Umuhanzi Israel Mbonyi yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, witabiriye igitaramo cye ari hamwe na mushiki we Marie Nduhungirehe.
Mbonyi yavuze ko Minisitiri Amb. Nduhungirehe ari we wamusabye ko yazakorera igitaramo muri Stade Amahoro ivugururuye, aho kuri ubu yahawe ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ati “Ni we wansabye ko nakorera igitaramo muri Stade Amahoro kandi nizeye ko bizaba.”
Kuba Israel Mbonyi akoreye igitaramo cya Icyambu Live Concert muri BK Arena inshuro eshatu zitandukanye kandi akayuzuza, bigaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashobora gukorera muri Stade Amahoro nubwo ari yo yakira abantu benshi mu Rwanda.
23:40: Indirimbo "Icyambu" yatanze ibyishimo bisendereye
“Icyambu yambereye icyambu, maze nanjye ampindura icyambu, angira umurobyi w’abantu”. Ayo ni amagambo ari mu ndirimbo ya Israel Mbonyi yise Icyambu.
Ubwo yari agaze kuri iyo ndirimbo yanitiriwe iki gitaramo ngarukamwaka, ‘Icyambu Live Concert’, yatanze ibyishimo bisendereye.
Nyuma yo kuyiririmbana na we ikarangira, abakunzi be bahise bongera batera hejuru muri ya magambo agize iyo ndirimbo basaba ko yongera gusubiramo inyikirizo yayo.
23:35 Mbonyi yongeye gushimangira ko ari umuhanzi ukomeye
Ntabwo ari buri muhanzi wese wakora igitaramo cye wenyine ngo amare amasaha arenga ane ku rubyiniro kandi nta ndirimbo n’imwe asubiramo.
Israel Mbonyi ni umwe mu bakora ibyo mu Rwanda, aho ashobora kumara amasaha arenga ane aririmba, nta ndirimbo asubiramo kandi abo yataramiye batigeze bamurambirwa.
Uburyo Mbonyi abasha kumara umwanya munini aririmba indirimbo ze zinyuranye, bishimangira ko ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.
Bishobora kugorana mu gihe wahabwa inshingano yo guhitamo indirimbo yahagurukije abantu cyane muri iki gitaramo kuko indirimbo ze nyinshi yaririmbye abitabiriye igitaramo cye bahagurukaga bakaririmbana.
Uretse kugira indirimbo nyinshi zishobora gufasha umuhanzi kumara umwanya ungana utyo ku rubyiniro, binasaba ubuhanga mu miririmbire, cyane ko aba aririmba bamucurangira, ibizwi nka ’Live’.
23:25: Mbonyi atanze Noheli
Buri tariki ya 25 Ukuboza, abemera Yezu/Yesu nk’umwami n’umukiza bizihiza umunsi mukuru wa Noheli bibukaho ivuka rye.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, amatorero yizihiza Noheli yerekeza mu misa zo gushima no guhimbaza Imana yemeye gutanga umwana wayo ngo apfire abari mu Isi nk’uko babivuga.
Israel Mbonyi yahisemo ko igitaramo cye cya "Icyambu Live Concert" kizajya kiba ku mugoroba wo kuri uwo munsi aho abakirisitu baba bari mu byishimo by’umunsi mukuru no kwegereza gusoza umwaka.
Abitabiriye igitaramo cye bahawe Noheli yuzuye binyuze mu ndirimbo ze kuko hafi ya zose yaziririmbye.
23:12: Ni bwo igitaramo gitangiye
Israel Mbonyi weretswe urukundo n’abakunzi be, yababwiye ko ari bwo igitaramo gitangiye, abasaba gukomeza kumutera imbaraga nk’uko bakomeje kubikora.
Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa Moya n’Igice kandi kuva icyo gihe yafashemo iminota 15 yonyine y’ikiruhuko.
Nyuma y’amasaha atatu arenga ataramira abitabiriye icyo gitaramo, Mbonyi yabwiye abakitabiriye ko ari bwo igitaramo gitangiye.
Ati “Ubu ni bwo igitaramo gitangiye rero.”
Yahise aririmba indirimbo ye yise Jambo, abakunzi be bakomeza gufatanya kuyiririmba kugeza irangiye.
23:07: Ibintu bihinduye isura muri BK Arena
Iki gitaramo cyagombaga gusozwa saa Tanu zuzuye ariko zirenzeho iminota ubona abantu bakomeje kwishimana n’umuhanzi Israel Mbonyi.
Yageze ku ndirimbo ye yise ‘Baho’ ibintu birahinduka muri BK Arena aho abakunzi be bamutije umurindi, bamwe bitera hejuru mu majwi arenga.
Nk’uko babikoraga ku zindi ndirimbo zabanje, bafatanyije na we kuyiririmba ariko ubona ko bongeye kugira imbaraga n’ubushake bwo kuririmba nk’aho ari bwo igitaramo kigitangira.
– Nta gitekerezo cy’ibi bintu yari afite
Israel Mbonyi yagaragaje ko ibihe byiza arimo muri iyi minsi, nta gitekerezo yigeze abigiraho ahubwo ko ari ubuhamya bukomeye bw’Imana.
Yavuze ko nubwo yiyumvagamo ko azakorera Imana, atigeze atekereza ko azagera ku rwego nk’urwo ariho uyu munsi.
Yashimiye abantu bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki we barimo umu-Producer we wa mbere bakoranye indirimbo yatangiriyeho, uwamuguriye guitare ye ya mbere n’abandi batandukanye.
Yashimye kandi Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe, uri mu bihumbi byitabiriye iki gitaramo.
22:40: Abantu baracyanyotewe
Nubwo Israel Mbonyi agiye kumara amasaha atatu n’igice aririmba, abakunzi be baracyanyotewe no gukomeza kumva indirimbo ze no gutaramirwa n’uyu muhanzi.
Bitandukanye n’uko ku bindi bitaramo bikunze kugenda aho bijya kwegereza umusozo abantu batangiye gutaha, abitabiriye Icyambu Live Concert III bo bakomeje kugaragaza inyota bafite zo kumva indirimbo.
Uretse inyota yo kumva uyu muhanzi abataramira, bakomeje no kumutiza umurindi aho bari gufatanya na we kuririmba nyinshi muri izo ndirimbo.
22:24: Imyaka 10 irashize Mbonyi asohoye Album ye ya mbere
Israel Mbonyi yabwiye abitabiriye igitaramo cye ko afite ubuhamya bwinshi bujyanye n’uko imyaka 10 ishize asohoye Album ye ya mbere.
Yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo kwita Album ye ya kane “Ndi ubuhamya bugenda" ngo kuko mu myaka ishize habaye ibintu byinshi kandi byiza byahinduye ubuzima bwe.
Muri iyo myaka 10, Mbonyi yabashije gukora Album ze eshatu zirimo n’iyo yamurikiye muri iki gitaramo.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Nzaririmba’ yongeye gutuma abitabiriye igitaramo cye bahaguruka bafatanya kuyiririmba guhera ku gitero cya mbere kugera ku cya nyuma.
22:10: Mbonyi asabye abakunzi be kuzashyigikira Joyous Celebrations ifite igitaramo muri BK Arena
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo "Biratunganye" y’umuhanzi Gentil Misigaro, yongera kwibutsa abantu ko uyu muhanzi wanitabiriye iki gitaramo cye, ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024 azataramira muri BK Arena.
Icyo gitaramo cyatumiwemo korali yo muri Afurika y’Epfo yitwa Joyous Celebrations.
Mbonyi yasabye abakunzi be kuzashyigikira icyo gitaramo nk’uko bamushyigikiye buzuza BK Arena ikaba yuzuye, aho mu myanya yicarwamo uko ari ibihumbi 10 abantu yari yashize.
Ati “Ku cyumweru aha hazabera igitaramo, Gentil Misigaro ari na hano, na we afite igitaramo hamwe na Joyous Celebrations muzabashyigikira nk’uko mwanshyigikiye.”
22:05: BK Arena yongeye gushyuha.
Nyuma yo kuririmba indirimbo zigenda gake kandi zari nshya mu matwi y’abakunzi be, Israel Mbonyi yongeye gushyushya abitabiriye igitaramo cye mu ndirimbo ye yise "Number One".
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yongeye guhagurutsa abakunzi b’uyu muhanzi bari bakonje bagahitamo kwicara.
Indirimbo ‘Number Nne" ni yo yitiriye Album ye ya mbere yashyize hanze mu 2014 mbere y’uko amurika Album ya kabiri yise Intashyo yasohoye mu 2017.
21:45: Israel Mbonyi yahinduye imyenda
Nyuma y’iminota 15 Apôtre Mignone yigisha ijambo ry’Imana, Israel Mbonyi yagarutse ku rubyiniro yahinduye imyenda yari yambaye.
Uyu muhanzi wari wambaye imyenda y’umukara, kuri ubu yayihinduye yambara ishati y’umweru, ipantaro y’ubururu n’inkweto z’umweru.
Yahise yinjirira ku ndirimbo ze zitandukanye zirimo mu Giswahili ndetse n’iri mu Cyongereza yise ‘There Is a way’.
Indirimbo ari kuririmba ziratuje cyane ku buryo byatumye BK Arena yongera gukonja kuko abitabiriye igitaramo bamwe bahisemo kuba bicaye ngo bazigame imbaraga ku ndirimbo zikiri inyuma.
21:30: Apôtre Mignone Kabera yakiriwe ku rubyiniro, yemeza ko Imana yagize Mbonyi farumasi ikwiriye
Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yahamagawe na Israel Mbonyi ku rubyiniro kugira ngo agire icyo avuga nk’umwe mu bagize uruhare mu muziki we.
Apôtre Mignone akigera ku rubyiniro yinjiriye ku ndirimbo yo mu gitabo cyo guhimbaza Imana.
Yagaraje ko Mbonyi Imana yamugize itabaza yifashishije ijambo riri muri Yohana 5:35 havuga hati “Yari itabaza ryaka kandi rimurika”.
Yagize ati “Turashimira Imana ku bwawe, Imana yaguhamagaye ikagushoboza. Munyemerere twese nk’abakunzi be, nanjye ndi we, tumushyigikire birushijeho.”
Yavuze ko nubwo Mbonyi yize ibirebana na Farumasi ariko Imana yabonye ko ikwiye kumushyiramo umuti uhembura imitima y’abamwumva binyuze mu ndirimbo ze.
Yagaragaje ko Imana yahaye impano Israel Mbonyi, yamuhinduye farumasi y’ukuri kandi yomora imitima, igakiza abizera binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake.
21:15: Igitaramo cyanyuze benshi muri BK Arena.
21:10: Mbonyi yasogongeje abakunzi be indirimbo nshya
Israel Mbonyi yaririmbiye abakunzi be indirimbo ye y’Icyongereza yise "Living Testimony", yakomoye ku magambo ari mu y’iwe y’Ikinyarwanda "Ndi ubuhamya bugenda".
Ni indirimbo igaruka cyane ku byo Imana yakoze n’ubuhamya bwe, akaba yarahisemo kuyitirira Album ye ya Kane iri bumurikirwe muri iki gitaramo.
Mbonyi uri gutaramira Abanyarwanda, biteganyijwe ko ku wa 31 Ukuboza 2024 azaba ari muri Kenya gutaramira abakunzi be bari muri icyo gihugu.
20:45: Mbonyi yaririmbwe
Ubwo Israel Mbonyi yari ku rubyiniro ari kuririmba indirimbo ye ya munani "Ndi Ubuhamya bugenda", yafatanyagamo n’abakunzi be bitabiriye iki gitaramo kuva ku ijambo rya mbere kugera ku rya nyuma, ni bwo yaririmbwe.
Itsinda ry’abakunzi be biganjemo abahagaze hafi y’urubyiniro bateruye bati "Mbonyi, Mbonyi". BK Arena yose yahise irimba izina Mbonyi mu gihe cy’amasegonda nka 40.
Mbonyi wanejejwe n’uko abakunzi be bishimiye igitaramo yahise akomerezaho indirimbo ye yise ‘Isengesho’.
20:40: Kwicara ntibishoboka
Abitabiriye igitaramo "Icyambu Live Concert III" nta mwanya bashobora kubona wo kwicara bidaturutse ku kuba nta ntebe bafite hafi, ahubwo bitewe n’uko bishimiye Israel Mbonyi.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ndirimbo agezeho ya munani, nta muntu n’umwe ushaka kwicara, wagira ngo intebe zabo zifite ikindi kibazo.
Ni mu gihe ariko, kuko uburyo ibirori biri muri BK Arena bimeze, ntushobora kwicara cyangwa gutarabuka ngo wikoze hirya, yewe habe no guhumbya.
Yaba umugabo, umwana muto, umukobwa, umusore cyangwa umugore, umukirisitu cyangwa umuyobozi wo mu nzego bwite za Leta, nta n’umwe ushobora gutekereza kuba yakwicara Israel Mbonyi akiri kuririmba.
Indirimbo "Ndi Ubuhamya bugenda" yanitiriye Album ye ya Kane arayiririmbye inyeganyeza inkuta enye za BK Arena.
– 20:25: Israel Mbonyi yashimiye abamufashije barimo na Coach Gael.
Saa Mbiri n’iminota 22 ni bwo Israel Mbonyi yasubiye ku rubyiniro. Yashimye bamwe mu bapasiteri batandukanye bagize uruhare rukomeye mu bikorwa bye by’umuziki ubwo yari akiwutangira.
Yagaragaje ko harimo abamufashaga akiga mu Buhinde ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye, bakaba baramufashije kumenyekanisha indirimbo yakoraga.
Ati “Mwarakoze kunshyigikira, mwarakoze kumba hafi ntacyo ndi cyo. Uyu munsi ndagira ngo mube abahamya b’ibyo mwakoze.”
Israel Mbonyi yakomeje ashima abantu batandukanye bagize uruhare rukomeye mu iterambere rye mu gukorera Imana barimo na Coach Gaёl wari umupasiteri kuri ubu akaba asigaye ari umushoramari.
20:14: Israel Mbonyi afashe akaruhuko gatunguranye
Nyuma yo kuririmba indirimbo eshanu za mbere, Israel Mbonyi yahise afata akaruhuko k’iminota mike. Ni akaruhuko kasaga n’agatunguranye cyane ko abakunzi be bari bamaze kuryoherwa n’igitaramo.
Yahise asaba Yvan Ngenzi uyoboye iki gitaramo kujya ku rubyiniro agafatanya n’abandi baririmbyi mu kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo Mbonyi amaze kuririmba ni Nina Siri, Nzi Ibyo nibwira, Yaratwimanye, Yeriko na Asante.
20:10: Umubyeyi wa The Ben wizihiza isabukuru y’amavuko, ari mu bitabiriye iki gitaramo ari hamwe n’umuhungu we.
– Uko byari byifashe ubwo Israel Mbonyi yageraga ku rubyiniro.
20:04: "Nzi ibyo Nibwira" yatumye abantu bacinya akadiho.
Biragoye kwemeza indirimbo ya Israel Mbonyi ikunzwe kurusha izindi, kuko izo aririmba zose wumva ko abakunzi be bazizi ndetse baririmbana na we kugeza indirimbo igeze ku musozo.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ya gatatu ku rubyiniro, Israel Mbonyi yaririmbye iyitwa "Nzi ibyo Nibwira". Ni indirimbo yatumye abitabiriye igitaramo cye bacinya akadiho ndetse baririmba mu majwi ahanitswe.
Nyuma yo kubona ko abakunzi be bari kumutera ingabo mu bitugu, Israel Mbonyi yahisemo kuririmba ariko na bo akajya anyuzamo akabaha umwanya wo kuririmba.
Ubu ni uburyo bukunze kwifashishwa n’abahanzi bari ku rubyiniro mu rwego rwo kurushaho gusabana n’abakunzi babo baba bitabiriye ibitaramo.
19:55: Indirimbo ‘Yaratwimanye’ yanyeganyeje BK Arena.
Indirimbo ya kabiri Israel Mbonyi yaririmbye ku rubyiniro ni ‘Yaratwimanye’. Ni indirimbo yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cye dore ko baririmbanaga na we ijambo ku rindi.
Mbonyi waririmbye iyo ndirimbo ikarangira, yari ashyigikiwe n’umurindi w’abantu ibihumbi 10 bitabiriye igitaramo cye kibaye ku nshuro ya gatatu kuva agitangije mu 2022.
Abakunzi be bose bahagurutse bafatanya na we kuririmba, yewe n’abari mu myanya y’icyubahiro nta n’umwe wicaye.
Mbonyi yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe
Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuko awumazemo imyaka irenga 10, yongeye kugaragaza ko akunzwe cyane n’Abaturarwanda.
Uretse kuba BK Arena yuzuyemo ibihumbi 10 by’abaje kureba no kumva uyu muhanzi abataramira, akigera ku rubyiniro bamugaragarije urukundo rudasanzwe.
Abantu ibihumbi 10 bose bari muri BK Arena bahagurukiye rimwe, bamwakiriza amashyi menshi ndetse bahita bafatanya na we kuririmba indirimbo ye ya mbere kuri uru rubyiniro ‘Nina Siri’.
Ugeze muri BK Arena byaba igihamya cy’urukundo Abanyarwanda bakundamo Israel Mbonyi bitari bimwe by’amashyengo.
19:39: ISRAEL MBONYI YAGEZE KU RUBYINIRO
Nyuma y’iminota 12 amatara ya BK Arena azimije, Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro, atangirira ku ndirimbo "Nina Siri".
– Minisitiri Nduhungirehe ari mu bitabiriye iki gitaramo.
19:25: Yvana Ngenzi yishimiwe cyane.
Iminota 10 Yvan Ngenzi yamaze ku rubyiniro yinjiza abantu mu buryohe bw’igitaramo, yaririmbye indirimbo zinyuranye zigamije gushyushya abacyitabiriye zirimo na Nzashimira Imana imenyerewe cyane muri Kiliziya Gatolika.
Ati “Nzashimira Imana, nzayisingiza, mbwire bose ibyiza yankoreye, nzayibyinira nteze amaboko, nsohoze ubutumwa yampaye.”
Uyu muhanzi umenyereweho kubyina bya Kinyarwanda, yishimiwe cyane n’abitabiriye "Icyambu Live Concert III".
19:15: Imyanya yicarwamo muri BK Arena yamaze kugeramo ba nyirayo, uretse mike cyane bigaragara ko itaricarwamo nubwo abantu bo bakinjira ahagiye kubera igitaramo.
Yvan Ngenzi akomeje gususurutsa abageze muri BK Arena mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Je veux n’être qu’à toi", ikunze kwifashishwa cyane mu kuramya Imana.
19:02: Igitaramo cyatangijwe n’isengesho
Umuhanzi akaba ari na we uyoboye iki gitaramo, Yvan Ngenzi, yatangije isengesho ritangiza igitaramo cya Israel Mbonyi cya Icyambu Live Concert III.
Nyuma y’isengesho yahise atera indirimbo yo mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza ’Yesu Ndamukunda’, yinjiza abantu mu buryohe bw’igitaramo.
Nubwo imvura yaguye mu masaha abitabiriye igitaramo bagombaga kuba bari mu mihanda, ariko BK Arena igiye kuzura. Hanze haracyari abantu benshi batarabasha kwinjira.
19:00: Imyambarire iba yahawe umwihariko mu bitaramo bya Israel Mbonyi.
Mbonyi akunze gutungurana mu bijyanye n’imyambarire mu bitaramo bye, cyane ko ubwo aheruka gukora igitaramo nk’iki mu 2023, abaririmbyi n’abacuranzi bamufasha ndetse na we ubwe, binjiye ku rubyiniro bambaye imyenda isa n’iya gisirikare bijyanye n’uko yari agiye kumurika Album ye yise "Nk’Umusirikare".
– 18:55: Abaririmbyi n’abacuranzi bamaze kugera ku rubyiniro
Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi bari bufatanye na Israel Mbonyi ryinjiye ku rubyiniro mu myambarire yihariye.
Bose bambaye amakanzu maremare n’ibitambaro mu mutwe nk’uko abayisilamu bakunze kuba bambaye.
Yvan Ngenzi uyoboye iki gitaramo yahise atangira ashimira abateye inkunga iki gitaramo barimo ibigo by’ubucuruzi bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga.
– Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima ya benshi ni muntu ki?
Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Israel Mbonyicyambu. Yize amasomo arebana na Farumasi mu Buhinzi asoza Kaminuza mu 2015.
Mbonyi kuri ubu afite imyaka 32 kuko yavutse mu 1992, avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. We n’umuryango bageze mu Rwanda mu 1997.
Yakuze akunda gusengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church, akaba yarakuze akunda kuririmba muri korali uretse ko wasangaga ari umucuranzi.
Yatangiye kuririmba akirangiza amashuri yisumbuye mbere yo kwerekeza kwiga mu Buhinde, aho yasohoreye indirimbo yatumye amenyekana yise ‘Yankuyeho urubanza’.
Mu 2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kuririmba ku giti cye.
Mbonyi yakomeje kugira igikundiro mu Banyarwanda n’abumva indirimbo z’Ikinyarwanda mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kugeza n’ubu.
Yashyize hanze Album ye ya mbere yise Number One, yamuritse mu 2014.
Muri 2017 yasohoye iya kabiri yitwa ‘Intashyo’ yamurikiye muri Camp Kigali n’aho mu 2023 yamuritse iya gatatu yise ‘Nk’umusirikare’ yamurikiye mu gitaramo ‘Icyambu ive Concert II’ aheruka gukorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2023.
Biteganyijwe ko agiye kumurika Album ye ya kane muri iki gitaramo yise "Ndi ubuhamya bugenda".
Israel Mbonyi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bitewe n’uko yahembuye imitima ya benshi ndetse no kuba akunzwe n’abatari bake.
Igiheruka n’icyo yahawe mu bihembo bya Isango Awards nk’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
18:35: Hari abakiri kwinjira kuri BK Arena.
– 18:31: Yvan Ngenzi yateguje ko igitaramo kigiye gutangira.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo, Yvan Ngenzi, ushinzwe gahunda z’iki gitaramo, yageze ku rubyiniro, asuhuza abacyitabiriye ndetse abaha ikaze.
Yiseguye avuga ko batinze gutangira, ariko byatewe n’uko hanze hakiri abantu benshi batindijwe n’imvura yaguye.
18:20: Abageze muri BK Arena bategereje ko igitaramo gitangira.
Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mushiki we Marie Nduhungirehe, bari mu bitabiriye iki gitaramo cya Israel Mbonyi.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko we na mushiki we bakiriwe n’uyu muhanzi ugiye gutaramira abakunzi be kandi ko biteguye kwitabira icyo gitaramo cye cya "Icyambu Live Concert III".
Yagize ati “Turiteguye, hamwe na mushiki wanjye Marie Nduhungirehe, twiteguye igitaramo cy’umuhanzi w’ikirenga uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.”
18:05: Amasaha ageze abantu bataraba benshi muri BK Arena
Saa Kumi n’Ebyiri igitaramo cyagombaga gutangiriraho yageze.
Gusa abantu baracyari bake imbere muri BK Arena mu gihe hanze yayo hari benshi cyane.
Biraturuka ku mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yatumye bamwe bagorwa no kugera i Remera ku gihe.
17:50: Hari abitabiriye igitaramo bari hamwe n’abakunzi babo.
Abakundana n’abandi bagize imiryango, bahitamo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka bari hamwe.
Mu bitabiriye igitarambo cya Israel Mbonyi harimo abashakanye, abana, abari hamwe n’abakunzi babo ndetse n’inshuti.
17:40: Zimwe mu ndirimbo zitezwe cyane muri iki gitaramo
Byitezwe ko muri iki gitaramo, Mbonyi aririmba zimwe mu ndirimbo ze aheruka gushyira hanze ziganjemo iziri mu rurimi rw’Igiswahili; zirimo Uwe Hai, Abiringiye Uwiteka, Kaa Nami, Heri Taifa, Yeriko, Yanitosha, Sikiliza, Niyo, Jambo, Malengo ya Mungu n’izindi zitandukanye.
Uretse izo ndirimbo ariko kandi hari izindi ze zo kuri Album zabanje zikunzwe n’abatari bake na zo ashobora kuririmba nka Hari ubuzima, Umukunzi, Nk’umusirikare, Yaratwimanye, Ku Migezi, Yankuyeho Urubanza n’izindi zinyuranye.
Biteganyijwe ko igitaramo “Icyambu Live Concert III” gitangira mu kanya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kigasozwa saa Tanu z’ijoro.
17:27: Abantu benshi bakomeje kugera kuri BK Arena.
Imvura yagabanutse, abantu benshi bari ku miryango aho bari kwinjira mu gihe habura iminota mike ngo igitaramo gitangire.
17:20: Amateka yisubiyemo kuri Israel Mbonyi.
Icyambu Live Concert ni igitaramo cyatangiye kuba mu 2022, ubwo Israel Mbonyi yahaga abakunzi be Noheli mu gitaramo cya mbere cyabereye muri Bk Arena.
Icyo gihe yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wakoreye muri BK Arena, ucuruje amatike agashira mbere y’uko igitaramo kiba.
Ibi kandi yongeye kubisubiramo mu mwaka wakurikiyeho wa 2023 ku munsi nk’uyu.
Mu 2024, amateka yisubiyemo, Israel Mbonyi yongeye gucuruza amatike yose ndetse kuri iyi nshuro ho birihariye kuko imyanya yashyizwe ku isoko iruta cyane iyari isanzwe igurishwa.
Zimwe mu ndirimbo ze ziheruka zirimo Uwe Hai, Abiringiye Uwiteka, Kaa Nami, Heri Taifa, Yeriko, Yanitosha, Sikiliza, Niyo, Jambo, Malengo ya Mungu n’izindi zitandukanye.
17:00: Aba mbere batangiye gufata ibyicaro muri BK Arena
Israel Mbonyi n’itsinda rimufasha kuririmba bamaze gusuzuma no kugenzura ko ibyuma biza kwifashishwa mu gitaramo biri gukora neza ndetse no kubijyanisha n’amajwi y’abaririmbyi.
Nyuma yo gukora iryo suzuma, abitabiriye igitaramo bahise batangira kwinjira muri BK Arena, bajya mu byicaro, buri wese bitewe n’itike yaguze.
Imvura y’umugisha yaguye
Nk’uko bisanzwe, kuri Noheli hakunze kugwa imvura benshi bakunze kwita iy’umugisha, cyane ko abemera bakanizihiza uyu munsi baba bari mu byishimo.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali iyo mvura yatangiye kugwa guhera saa Sita z’amanywa.
I Remera ho imvura yatangiye kuhagwa ahagana saa Cyenda n’Igice. Nubwo yari nyinshi ariko abinkwakuzi bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ‘Icyambu Live Concert III bari bamaze kugera kuri BK Arena.
16:45: Israel Mbonyi arataramira muri BK Arena yuzuye, imyanya yose yicawemo.
Ku bazi uko muri BK Arena hameze, urubyiniro ruri hagati mu kibuga ku buryo bigaragara ko imyanya yose yicarwamo iza gukoreshwa.
Mu kibuga kandi harimo imyanya yagenewe abicaye mu myanya y’icyubahiro ndetse n’imyanya y’abantu barenga 800 baza kuba bahagaze imbere y’urubyiniro.
16:30: Amatike yo kwitabira iki gitaramo yamaze gushira
Authentic Events iri gufasha Israel Mbonyi gutegura iki gitaramo, yamaze gutangaza ko amatike yashize ku isoko mbere y’amasaha make ngo gitangire.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu muhanzi yujuje BK Arena ifite imyanya ibihumbi 10 by’abantu bicaye neza, mbere y’uko igitaramo gitangira.
Muri iki gitaramo ari bumurikiremo Album ye ya kane, kandi hari hashyizweho n’amatike arenga 800 agenewe abantu baba bahagaze imbere, hafi y’urubyiniro kandi nayo yamaze kugurwa.
16:00: Amarembo ya BK Arena yafunguwe, abantu batangira kwinjira ariko bakaba batarinjiramo imbere ahagiye kubera igitaramo.
– Ni igitaramo Israel Mbonyi amurikiramo Album “Ndi ubuhamya bugenda”
Israel Mbonyi utegerejwe muri iki gitaramo ‘Icyambu’ kigiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya gatatu, yahishuye ko akimurikiramo album ye ya kane yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.
Ni Album, Israel Mbonyi yavuze ko yahisemo kuyita ‘Ndi ubuhamya bugenda’ kuko mu myaka 10 amaze mu muziki hari ibintu byinshi yagiye ahura nabyo ariko Imana ikabimunyuzamo.
Ati “Mu myaka 10 habayemo ibintu byinshi byiza n’ibindi bibi, ariko byose yari impamvu y’Imana. Niyo mpamvu album yanjye nayise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Israel Mbonyi yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi album ahamya ko abitabira igitaramo cye ari bo babasha kuyumva neza.
Ku rundi ruhande ni album amurika anizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki kuko album ye ya mbere yise ‘Number one’ yayimuritse mu 2014.
Iyi album yayimurikiye muri Kigali Serena Hotel mu 2015, nyuma y’imyaka ibiri mu 2017 yahise asohora iyitwa ‘Intashyo’ yamurikiye muri Camp Kigali.
Ni mbere y’uko mu 2023 yakoze album ye ya gatatu yise ‘Nk’umusirikare’ nayo yamurikiye mu gitaramo ‘Icyambu ive Concert 2’ aheruka gukorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2023.
Uretse igitaramo cye cy’i Kigali, Israel Mbonyi azahita yerekeza muri Kenya aho azataramira ku wa 31 Ukuboza 2024.
Umva ikiganiro Israel Mbonyi yagiranye na IGIHE mbere yo kwinjira mu gitaramo
Amafoto: Kwizera Hervé & Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!