00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabanye n’ababonekewe : Ubuhamya bwa Mukarusagara ku mabonekerwa y’i Kibeho

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 January 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Mukarusagara Concessa ni umwe mu biganaga na Mumureke Alphonsine, uri mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho mu myaka ya za 1980.

Mukarusagara agaragaza ko Bikira Mariya yabanye nabo kandi akanabereka ibitangaza bitandukanye; ndetse bari mu basogongeye ku kwigaragaza kwe ku Banyarwanda ahereye i Kibeho.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mukarusagara w’imyaka 62, avuga ku wa 28 Ugushyingo 1981, ari bwo umukobwa biganaga mu mwaka wa mbere, mu ishuri ry’abakobwa 44 rya Koleje y’Abakobwa ya Kibeho, witwa Mumukere Alphonsine yabonekewe, ikigo kikabimenya ariko ukwizera kukaba guke.

Ngo bahise bajya mu biruhuko bya Noheli, ariko bajyana ingingimira yo kutemera ko Bikira Mariya yabonekeye uyu mukobwa

Mumureke ngo yatahanye icyifuzo kuri Bikira Mariya cyo kuzareba undi mukobwa yakwiyereka kugira ngo abo bigana barusheho kwemera.

Mukarusagara ati ‘‘Mumureke yahoraga asaba Bikira Mariya kuzareba undi mwana abonekera, ndetse Mariya agahora amubwira ko turi ba Tomasi (abahakanyi). Mu cyumweru cya kabiri dutangiye igihembwe cya kabiri rero, ku wa 12 Mutarama 1982, ni bwo Mukamazimpaka Nathalie yabonekewe, maze natwe turemera.’’

Yavuze ko Bikira Mariya yahise akura mu ishuri Mukamazimpaka wari ugeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ngo atangire amukorere, maze yagerageza kwiga ntabashe kubona ibyanditswe, kugeza aretse ishuri.

Ati ‘‘Bikira Mariya yaramubwiye ngo ahitamo gukorera Isi cyangwa gukorera ijuru. Yamubwiye ko azaguma i Kibeho ubuzima bwe bwose kugira ngo ajye asobanura ubutumwa bwatangiwe i Kibeho ku bahagana bose. Iki nicyo gitangaza cya mbere nibuka rwose kuko yagiye mu ishuri ntiyongere kubona ibyanditse.’’

Ibi ngo ni byo byabaye intandaro yo kuguma i Kibeho kwa Mukamazimpaka igihe cyose, ndetse ntanashinge umuryango mu gihe abandi bo bagiye mu bundi buzima aho Mukangango Marie Claire yashinze urugo, aza kwicanwa n’umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho Mumureke we, ubu akaba ari mu Butaliyani nk’umubikira.

Mu bindi yabwiye IGIHE, Mukarusagara yagaragaje ko mbere y’uko uwitwaga Mukangango Marie Claire nawe abonekerwa muri Werurwe 1982, habanje kuza umudayimoni wivanze mu ibonekerwa bagiraga, ariko nyuma nawe arabonekerwa ari nawe waje kwigisha ishapule y’ububabare abibwirijwe na Bikira Mariya.

Mukarusagara yanakomoje ku gitangaza cy’isoko bivugwa ko ari iya Bikira Mariya, iba i Kibeho, avuga ko koko mu bihe byabo bahiga batajyaga bahavoma kuko nta mazi yahabaga, ahubwo bajyaga kuvoma mu wundi mubande hakanababera kure, ariko nyuma haza indi soko.

Ati ‘‘Mu gihe cyacu, iyo habaga hari ibihe byo kwitegura ibonekerwa, bamwe mu bakobwa twajyaga kwahira ishinge yo gutegura, abandi bakajya kuvoma mu kandi kabande, tukavoma indobo nyinshi, iyo koga, iy’igikoni n’ayo gukora isuku no gutanga umugisha ku munsi w’amabonekerwa, noneho ababonekerwaga bagahora basaba Mariya gutanga amazi, tukumva ko wenda mu babonekerwaga, hari uzashima hasi amazi akaza, ariko si ko byagenze amazi yaje mu kandi kabande, ariko hariya nta mazi mbere yahabaga, twahoraga tuhajya kwahira ishinge, nta muntu wabaza ngo akubwire ko yigeze ayahabona.’’

Mukarusagara yagaragaje ko Bikira Mariya yakomeje kwigaragaza i Kibeho, agashimangira ko mu mboni ze abona Bikira Mariya yarafashije mu migisha ikomeje kugera muri aka gace.

Avuga ko ababazwa n’uko hari Abanyarwanda batumvise ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho, bukarenga bukumvwa n’abanyamahanga ba kure, ibintu abona nko kwambara ikirezi ntumenye ko cyera, kandi ngo ari ubw’agaciro kuri buri wese.

Kugeza ubu Kibeho yamaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera aya mabonekerwa anihariye kuba ari yo yonyine yemewe muri Afurika. Byibura abasaga miliyoni 1,2 bava imihanda yose ku Isi bagiye gusura Kibeho.

Mukarusagara Concessa ababazwa no kubona hari abagikerensa ubutumwa bazaniwe na Bikira Mariya i Kibeho
Nyuma yo kwemerwa kw'amabonekerwa ya Kibeho mu 2001, hahise hanubakwa ingoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho
Iyi yahoze ari inzu abanyeshuri bararagamo, ari naho aba bakobwa batatu bakunze kujya babonekerwa bari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages