00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatikani ishyigikiye ko imitwe ya Kiyisilamu irandurwa hakoreshejwe ingufu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 March 2015 saa 11:52
Yasuwe :

Intumwa ya Vatican mu muryango w’abibumbye, Arkiyepiskopi Silvano Tomasi yashyigikiye icyemezo cyo kurandura burundu imitwe y’Intagondwa z’Abayisilamu ishinjwa gukora igisa na Jenoside ku bakirisitu n’abandi batavuga rumwe nayo.

Arkiyepiskopi Tomasi yavuze ko uko byagenda kose hakwiye guharikwa ibisa na Jenoside bikorwa n’imitwe ya Kiyisiramu.

Yagize ati “ Bitabaye ibyo twazibaza impamvu tutagize icyo dukora mu gihe amahano yakorwaga.”

Intumwa ya Vatican mu muryango w’abibumbye, Arkiyepiskopi Silvano Tomasi

Musenyeri Tomasi abinyujije ku rubuga rwa Kiliziya Gatulika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwitwa Crux yavuze ko hashyirwaho ihuriro ryagirana ibiganiro bya politiki n’iyo mitwe hatagize uhutazwa ariko byakwanga bikaba ngombwa ko hitabazwa ingufu.

Papa Francis nawe ubwe yagaragaje ko ababajwe n’ uburyo umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukomeje guhutaza by’indengakamere abakirisitu n’abandi baturage mu duce wigaruriye.

Gusa yemeza ko Kiliziya yimirije imbere icyakemura ibyo bibazo hadakoresheje ingufu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages