00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano w’abahurira mu bikorwa by’iyobokamana washyizeho umwihariko mu mabwiriza mashya

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 21 June 2025 saa 03:56
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusaba abategura ibikorwa by’iyobokamana bihuza abantu benshi, kugaragaza ingamba z’umutekano mu gukumira ibibazo byatungurana nk’impanuka.

Ni ingingo ikubiye mu mabwiriza yashyizwe hanze ku wa 20 Kamena 2025, yibutsa imiryango ishingiye ku myemerere n’izindi nzego zemewe n’amategeko mu Rwanda, zifuza gutegura ibikorwa by’iyobokamana bihuza abantu benshi kwita ku mutekano n’agaciro k’ikiremwamuntu.

Umuyobozi w’Ishami rya RGB rishinzwe imitwe ya politiki na sosiyete sivile, Kazaire Judith, yagaragaje ko kwita ku mutekano w’imbaga iteranira mu gikorwa cy’iyobokamana ari ngombwa.

Kazaire yagize ati “Iyo wakiriye abantu benshi, ugomba no gushyiraho ingamba z’ukuntu basohoka cyangwa se binjira aho ibyo bintu byabereye mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.”

Yasobanuye ko muri ibi bikorwa hagomba kuba hari abashinzwe umutekano bafite ubumenyi mu gucunga imbaga no gukumira ibibazo bishobora kuvuka, umubare wabo ukajyana n’uburemere bw’icyo gikorwa.

Ati “Niba ufite abantu benshi, ugomba no gushaka abashinzwe umutekano kinyamwuga benshi bajyanye n’umubare wakiriye.”

Abategura ibikorwa by’iyobokamana basabwa gutegura gahunda y’ubutabazi bwihuse, bagakora inyandiko igaragaza inzira abantu banyuramo mu gihe cy’ubutabazi, aho guhungira mu gihe cy’ubutabazi n’uburyo bwo gucunga urujya n’uruza rw’abantu.

Basabwa kandi kuba bafite ubwishingizi bw’ahabera igikorwa gihuza abantu benshi burimo ubw’impanuka, ibishobora kwangirika n’ibindi bibazo bishobora gusaba ikiguzi gitunguranye.

Uru rwego rwasabye abategura ibikorwa by’iyobokamana bihuza abantu benshi kuba bafite uburyo n’ibikoresho byo kurwanya inkongi y’umuriro bikora neza, kandi bakaba bafite uburyo bwo kwita ku buzima bw’ababyitabira nk’Imbangukiragutabara zibageza ku bitaro.

Abategura ibyo bikorwa bagomba kureba ko aho igikorwa kibera horohereza abantu bafite ubumuga, nko gushyiraho inzira zagenewe abantu bafite ubumuga zidafite inzitizi n’ubwiherero buborohereza, ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, harimo amahema n’imirindankuba aho biri ngombwa.

Iyo bigaragaye ko barenze kuri aya mabwiriza, bashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarika iki gikorwa, ibihano by’ubutegetsi birimo kwamburwa ubuzimagatozi no gukurikiranwa mu butabera igihe bibaye ngombwa.

RGB kandi yashyizeho ibwiriza rireba abavugabutumwa b’abanyamahanga bifuza gukora ibikorwa by’iyobokamana mu Rwanda, n’imiryango ishingiye ku myemerere yakira abo bavugabutumwa.

Aya mabwiriza avuga ko umuvugabutumwa w’umunyamahanga agomba kuba yujuje ibisabwa bijyanye n’amashuri n’ubumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Umuvugabutumwa w’umunyamahanga agomba kuba afite visa yemewe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, imwemerera kwitabira ibikorwa by’iyobokamana, yaratumiwe mu buryo bwemewe kandi akakirwa n’umuryango ushingiye ku myemerere ufite icyemezo cy’ubuzima gatozi cyatanzwe n’Urwego.

Uyu muvugabutumwa ntiyemerewe gukora ku giti cye cyangwa binyuze mu miryango itanditse, ndetse no gukora ibikorwa bya politiki n’inyigisho zishobora kubiba amacakubiri cyangwa gutera imvururu.

RGB ivuga ko umuryango wakiriye umuvugabutumwa w’umunyamahanga ufata inshingano zose ku myitwarire no kubahiriza amategeko n’umuco nyarwanda kwe mu gihe cyose ari mu Rwanda.

Iyo umuvugabutumwa w’umunyamahanga arenze kuri aya mabwiriza, umuryango wamwakiriye ushobora gufatirwa ibihano cyangwa ukamburwa ubuzima gatozi, akirukanwa mu gihugu, ndetse hashobora gufatwa izindi ngamba mu rwego rwo kurinda umutekano rusange n’ubusugire bw’amategeko.

RGB ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri aya mabwiriza
Kazaire Judith yagaragaje ko umutekano w'ahategurirwa ibikorwa by'iyobokamana bihuza abantu benshi ari ngombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .