Nyuma y’urupfu rwe, Aba-Cardinal bose berekeje i Vatican kugira ngo bategure umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Mbere ya byose ariko iyo Papa apfuye, hatangazwa icyunamo cy’iminsi icyenda, ariko agashyingurwa nyuma y’umunsi wa kane apfuye ariko ntibirenge umunsi wa gatandatu.
Padiri Jean de Dieu Tumushimire, yasobanuye ko Papa ari umwepisikopi wa Roma akaba na Perezida wa Leta ya Vatican, bituma umuhango wo kumushyingura witabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma benshi.
Ati “Ni ngombwa gutuma abo bose bagira umwanya wo gukora ingendo zigana i Roma ngo bashyingure uwo mugenzi wabo uba witabye Imana kimwe n’abepisikopi kuko ni n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.”
Umuhango wo gushyingura Papa uyoborwa n’Umukuru mu ba-Cardinal. Kuri ubu uzayobora umuhango w’ishyingurwa rya Papa Francis ni uwitwa Giovanni Battista Re w’imyaka 90.
Inyandiko yitwa ‘Ordo Exsequiarum Romani Pontificis’ ikubiyemo imihango ibanziriza ndetse inakorwa mu gihe cy’igitambo cya misa cyo gushyingura Papa, yavuguruwe na Papa Francis igasohoka mu 2024. Itegeka ko umurambo wa Papa ushyirwa muri Chapel Sistine, ugashyirwa mu isanduku y’igiti aho kuwushyira kuri catafalque [uruhimbi rw’imbaho ruterekwaho isanduku irimo umurambo].
Papa witabye Imana aba yambitswe imyambaro itukura ya Arikiyepisikopi uri mu nshingano, ingofero ye n’igitambaro cya pallium [Umwambaro ukozwe mu bwoya bw’intama]. Buji ya Pasika ishyirwa iruhande rw’isanduku.
Umuyobozi w’imihango ya Liturujiya ni we wemererwa gufata icyemezo ku bijyanye n’abemerewe gusezera kuri nyakwigendera mbere y’uko umurambo ujyanwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Mu rugendo rwo kujyana umurambo muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, Cardinal ushinzwe Liturujiya, ayobora uwo muhango, hakaririmbwa ibisingizo by’abatagatifu.
Mbere umurambo wa Papa washyirwaga kuri catafalque abantu batandukanye bakajya kumwunamira no kumusezeraho ugaragara ariko ubu bizajya bikorwa ari mu isanduku y’igiti.
Padiri Tumushimire ati “Papa Francis yakuyeho iyo catafalque. Yifuje ko byoroshywa kurushaho. Ubwo rero yagombaga kuba ari mu isanduka kandi agaragara mu mwambaro wa Arikiyepisikopi, hariho na pallium [wa mwambaro ukozwe mu bwoya bw’intama].”
Nyuma hakabaho igitambo cya misa yo kumusezeraho, gikorerwa ahashyingurwa Papa.
Nyuma yo gushyingura Papa witabye Imana, aba-Cardinal bajya mu nama ibera mu muhezo itorwamo papa mushya izwi nka ‘Conclave’. Umuhango wo gutora ukorwa n’Aba-Cardinal 120 batarengeje imyaka 80.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!